Perezida Macron arahamagarira Isiraheli gutangira inzira y’amahoro

Perezida Macron arahamagarira Isiraheli gutangira inzira y’amahoro

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukwakira, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron arajya muri Isiraheli, afite icyifuzo cyo guharanira ko imirwano ihagarara, guhagarika intambara no kugerageza kumvikanisha ijwi ry’u Bufaransa, asaba ibihugu byombi gushaka igisubizo.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aragaragaza ko u Bufaransa bushyigikiye Isiraheli n’Abafaransa bo muri Isiraheli, anasaba ko hasubukurwa “inzira y’amahoro nyayo” nyuma y’igitero cya Hamas cyabaye ku ya 7 Ukwakira kigahitana abantu. Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu abanza i Tel Aviv kuri uyu wa kabiri.

Emmanuel Macron yamye yerekana ko azajyayo mu gihe urugendo nk’urwo rushobora “kuba ingirakamaro” mu karere. None byakunze  nyuma y’iminsi myinshi yibanze ku ngaruka z’igitero cy’iterabwoba cyabereye muri Arras, aho yagerageje kubungabunga ‘ubumwe bw’igihugu’ muri iki gihugu.

Perezida Emmanuel Macron rero agiye muri Isiraheli afite intego nyinshi, nk’uko bisobanurwa na Valérie Gas, umunyamakuru wa Radito Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI.

Iya mbere ni ukugeza ku banya Isiraheli ndetse no guhura n’imiryango y’abazize ibitero bya Hamas, ubutumwa bw’ubufatanye bwuzuye, ikintu cya ngombwa haherewe ku ngoro ya Perezida Élysée. Nanone, Umukuru w’Igihugu arashaka kugaragaza ibyifuzo by’ibikorwa, kugira ngo  hahagarikwe akaduruvayo mu karere no gufungura ibitekerezo bya politiki bigamije amahoro.

Nk’uko Paris ibivuga, iyi ngingo yindi byanze bikunze harimo gushyiraho Leta ya Palesitine. Emmanuel Macron arashaka gushyira ahagaragara ibyo byifuzo ku bayobozi ba Isiraheli ndetse n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere, bizeye ko abantu bazabona agahenge.

Ariko ikiruta ibindi  kihutirwa kuri Perezida wa Repubulika  ni uko agerageza kuvana abafashwe bugwate muri Gaza n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.

Nibura abenegihugu 30 b’Abafaransa baguye mu gitero cya Hamas, akaba ari wo mubare munini w’abapfuye mu gitero cyo ku ya 14 Nyakanga 2016 cyabereye i Nice mu majyepfo y’u Bufaransa.

Abandi barindwi baburiwe irengero, barimo umwe wafashwe bugwate ndetse n’abandi benshi bashobora kuba bafunzwe na Hamas muri Gaza.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13