Isasu ryaturutse muri Congo rikomeretsa umuturage w’u Rwanda.

Isasu ryaturutse muri Congo rikomeretsa umuturage w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari amasasu yarashwe mu mirwano y’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yayobeye mu Rwanda agakomeretsa umuturage wo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu.

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byatangaje ko ahagana saa sita n’iminota 30 z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira ari bwo amasasu yarashwe n’iyo mitwe ishyigikiwe na  Guverinoma ya Kinshasa yayobeye mu Rwanda rimwe rigakomeretsa uwo muturage wari wibereye mu rugo.

Umurenge wa Rubavu ni umwe mu Mirenge y’u Rwanda ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kurangwamo umutekano muke uterwa n’ihuriro ry’inyeshyamba za Wazalendo zifatanyije n’ingabo za Leta FARDC mu kurwanya inyeshyamba za M23 zikomeje guharanira uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Muri iryo huriro haragaragaramo n’abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  

Kuri ubu uwo mugabo wakomerekejwe n’isasu ryaturutse muri RDC arimo kwitabwaho  ku Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Muri iri tangazo kandi Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kwamaganira kure imikoranire ya FDLR na Leta ya Congo kuko bakomeza gukora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda no guhinyura amasezerano ya Luanda ndetse na Nairobi.

U Rwanda rwakomeje kwizeza ko ruzakomeza gucunga umutekano w’abaturage n’abaturarwanda bose muri rusange, haba mu kirere ndetse no ku mipaka yo ku butaka.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48