Abakoresha Bibiliya bariyongereye, abaterankunga baragabanyuka

Abakoresha Bibiliya bariyongereye, abaterankunga baragabanyuka
Rev. Julie Kandema Perezida w'Inama y'Ubuyobozi y'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Hagati) Pastor Olivier Ndizeye (Ibumoso) na Pastor Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Foto Mupende G.)

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uratangaza ko 80% by’abaterankunga ba Bibiliya bagabanyutse, bigatuma Bibiliya mu Rwanda zikomeje kubura.

Uyu muryango wemewe mu Rwanda mu 1982, icyo gihe watumizaga Bibiliya 30,000 buri mwaka. Kuri ubu, hatumizwa Bibiliya 200,000 ku mwaka. 

Ubuyobozi bw’uyu Muryango butangaza ko Bibiliya zikenewe zikiri nke ugereranyije n’izikenewe mu Rwanda.

Byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, ubwo Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangizaga ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya.

Kugira ngo umukirisitu ashobore kugura Bibiliya asabwa kwishyura hagati y’amadolari 4 na 8. Ni mu gihe kugira ngo Bibiliya iboneke bisaba amadolari 100.

Pasiteri Ruzibiza Viateur, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, asobanura ibura rya Bibiliya riterwa n’ubwiyongere bw’Abayikoresha ndetse n’abaterankunga bakaba baragabanutse.

Ati: “Impamvu bibiliya zirimo kubura mu kinyejana cya 18 na 19, ibihugu by’Afurika byakiriye ubutumwa bwiza, ababuzanye muri Afurika bakomeza inzira y’ubukungu n’ubukire ariko ubutumwa buriyongera”.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Rukeribuga Amani

Rukeribuga Amani

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42