Abakorera mu nyubako y’Umujyi wa Kigali bigishijwe kuzimya inkongi

Abakorera mu nyubako y’Umujyi wa Kigali bigishijwe kuzimya inkongi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutabazi bahaye ubumenyi abakorera mu nyubako y’Ibiro by’Umujyi,  ku buryo bwo gukumira no kwirinda inkongi y’umuriro.

Ni igikorwa cyakozwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi, hahugurwa abakorera mu nyubako y’Umujyi wa Kigali uko bakwitwara igihe habayeho inkongi y’umuriro.

Mu myitozo yakozwe hanakozewe umwitozo wo kwereka abantu icyo bakwiye gukora bakimara kumva inzogera y’impuruza.

Abakozi bibukijwe ko ari ngombwa kwihutira guhunga bacyumva impuruza no gutabaza umurongo wa polisi 111, kudasubira inyuma bibutse ibyo basizeyo.

Kwihutira kujya kuri ‘assembly point’ kugira ngo abatarasohoka bamenyekane batabarwe, guhunga bakoresheje ingazi (escalier), n’ibindi.

Abakozi kandi  banahuguwe uko umuntu abasha kuzimya umuriro iyo utarasakara cyane, waba ari umuriro wo mu gikoni igihe umuntu atetse cyangwa undi muriro utewe n’ikindi kintu cyose nk’amashanyazi, abatwika ibintu cyangwa ikindi cyose umuriro waturukaho.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42