Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cyiharira 70% by’umusaruro w’umwaka

Igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo cyiharira 70% by’umusaruro w’umwaka

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri, yasabye abahinzi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo, kuko ari cyo gihembwe cyera  kurusha ibindi, ibisaga  70% by’ibyo turya mu mwaka wose.

Yagize ati: “Igihembwe cya A ni cyo gihembwe gikomeye. Ni cyo dusaruramo ibirenga 70% by’ibyo turya mu mwaka wose”. 

Yabigarutseho mu nama yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’Uturere bafite aho bahuriye n’ubuhinzi mu Ntara y’Amajyepfo, bagiranye ku  itariki ya 11 Kanama 2023.

Minisitiri yabasabye ko ubutaka bwose buhingwa kandi ko amasambu adahingwa kubera ko ba nyirayo badahari, akwiye guhabwa abadafite ubutaka buhagije akabyazwa umusaruro.

Ingano ni kimwe mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu Ntara y’Amajyepfo

Ati: “Amasambu adahinze ntabwo ari ibintu dushobora gukomeza kwihanganira. Turifuza ko amasambu yose ahingwa kugira ngo twongere umusaruro. Amasambu adafite abayahinga tuzajya tubwira abayaturiye badafite ubutaka buhagije bayahinge.

Ubutaka ntituzabwambura ba nyirabwo, dushaka ko babukodesha n’ababubyaza umusaruro, nibataboneka kandi Leta izabuha ababuhinga, ba nyirabwo nibaboneka bazabusubirane”.

Minisitiri Dr Musafiri yagaragaje impamvu ubuhinzi bugomba kwita ku buhinzi bw’ibihingwa biribwa kubera ko u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja.

Ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu Ntara y’Amajyepfo ni ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati, ibirayi, umuceri n’ingano.

Ibirayi ni bimwe mu bihingwa byera mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42