U Rwanda na Yorodaniya mu kunoza ubufatanye mu bya gisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt. Gen. Mubarakh Muganga, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Bwwami bwa Hashemite bwa Yorodaniya.
Uyu munsi yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Inzego z’Umutekano mu Bwami bwa Yorodaniya Maj Gen Yousef Huneiti.
Ibyo biganiro byibanze ku nyungu z’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho ndetse n’uburyo buhari bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bwa gisirikare.


