Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Angola ariko ikomeza muri 1/4

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guinea 50-70 Cameroun
Misiri 65-83 Nigeria
Angola 74- 68 Rwanda
Senegal 49-72 Mali

Tariki 01-08-2023

Imikino yo gushaka itike ya 1/4
Angola- Guinea (BK Arena-12h00)
Misiri-Senegal (BK Arena-15h00)
Mozambique-Cote d’Ivoire (BK Arena-18h00)
Uganda-RDC (BK Arena-21h00)

Ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 ni bwo habaye imikino isoza amajonjora yo mu matsinda mu mikino y’Afurika “FIBA Women Afrobasket 2023” irimo kubera mu Rwanda.

Mu itsinda A, ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza igatsinda Cote d’Ivoire mu mukino wa mbere yasoje imikino yo mu matsinda itsindwa na Angola amanota 74 kuri 68 ariko ikomeza muri 1/4 cy’irangiza.

Muri uyu mukino wanakurikiranwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame , ikipe y’u Rwanda yatangiye neza itsinda agace ka mbere amanota 16 ku 08 inatsinda agace ka kabiri amanota 22 kuri 14 isoza igice cya mbere cy’umukino iyoboye n’amanota 38 kuri 22 ya Angola.

Umukino wakurikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Ange Kagame

Mu gace ka gatatu, ikipe y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe amanota 22 kuri 04 ari byo byatumye ikipe ya Angola ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 16 ndetse inashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 2 kuko uduce dutatu twarangiye Angola iyoboye n’amanota 44 kuri 42 y’u Rwanda.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu gace ka kane maze itsinda amanota 22 kuri 20 bituma iminota yagenwe irangira amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64.

Mu minota 5 y’inyongera, ikipe ya Angola yitwaye neza itsinda amanota 10 kuri 04 birangira yegukanye intsinzi ku manota 74 kuri 68.

Nyuma y’uyu mukino, amakipe uko ari 3 yose yanganyije amanota 3 ariko ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa mbere aho yari izigamye amanota menshi yatsinze (26). Angola yafashe umwanya wa kabiri naho Cote d’Ivoire isoreza ku mwanya wa gatatu.

Mu itsinda B, ikipe ya Cameroun yatsinze Guinea amanota 70 kuri 50. Iyi kipe ya Cameroun yasoje iyoboye n’amanota 4 ikurikirwa na Mozambique n’amanota 3 naho Guinea isoreza ku mwanya wa gatatu n’amanota 2.

Mu itsinda C, ikipe ya Mali yatsinze Senegal amanota 72 kuri 49. Ikipe ya Mali yatsinze imikino yombi yasoje iyoboye itsinda n’amanota 4 ikurikiwe na Uganda n’amanota 2 naho Senegal isoreza ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.

Mu itsinda D, ikipe ya Nigeria ifite igikombe giheruka yitwaye neza itsinda Misiri amanota 83 kuri 65 bituma isoza iyoboye itsinda n’amanota 4, Misiri iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 3 naho RDC isoreza ku mwamya wa nyuma n’amanota 2.

Nyuma y’imikino y’amajonjora, ikipe y’u Rwanda (A), Cameroun (B), Mali (C) na Nigeria (D) zahise zibona itike ya 1/4 cy’irangiza mu gihe amakipe abiri muri buri tsinda (8) agomba gukina imikino yo guhatanira itike ya 1/4.

Iyi mikino biteganyijwe ko izaba tariki ya 01 Kanama 2023. Ikipe ya Angola izakina na Guinea, Misiri ikine na Senegal,Mozambique ikine na Cote d’Ivoire naho Uganda ikine na RDC. Amakipe azitwara neza azahita akomeza muri 1/4.

Ikipe izatsinda hagati ya Angola na Guinea izahura na Mali, izatsinda hagati ya Misiri na Senegal ikine na Cameroun, izatsinda hagati ya Mozambique na Cote d’Ivoire izahura na Nigeria mu gihe izatsinda hagati ya Uganda na RDC izahura n’u Rwanda. Imikino ya 1/4 izaba tariki 02 Kanama 2023.

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE