Afrika y’Epfo: Itwikwa ry’Amakamyo rikomeje Kuba Ihurizo

Afrika y’Epfo: Itwikwa ry’Amakamyo rikomeje Kuba Ihurizo

Muri Afurika y’Epfo, guverinoma yohereje ingabo z’igihugu mu ntara enye guhagarika urugomo rwo gutwika amakamyo atwara imizigo.

Mu minsi itanu, kamyo 21 zatwitswe mu ntara zitandukanye. Leta ntirasobanukirwa icyabiteye, cyangwa niba bifite aho bihurira kuri zose cyangwa se kuri zimwe na zimwe. Ariko Minisitiri ushinzwe polisi, Bheki Cele, avuga, mu itangazo yashyize ahagaragara, ko akeka ko bikorwa n’abantu bashaka kwononera ubukungu bw’igihugu.

Amakuru y’Ijwi ry’Amerika avuga ko Polisi irimo irahiga abantu nibura 12 bakekwaho ibyo bitero. Cele yasobanuye ko baba bafite imbunda, bagatega abashoferi b’akamyo, bakabakuramo, bakazitwika. Ariko kugeza ubu ntawe uzwi waba warabiguyemo cyangwa waba warabikomerekeyemo.

Leta yohereje abasirikare gutera inkunga polisi mu ntara za Limpopo na Mpumalanga, ziri mu majyaruguru y’igihugu, KwaZulu-Natal mu burasirazuba, na Free State iri hagati no hagati mu gihugu.

Bibaye umunsi umwe nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga cyo gusubiza muri gereza uwahoze ari umukuru w’igihugu Jacob Zuma.

Mu 2021, Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 kubera gusuzugura ubutabera. Yafunzwe amezi abiri, aza gufungurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.

Urukiko rwafashe icyemezo kuwa kane, Zuma, w’imyaka 81 y’amavuko, adahari ari mu Burusiya, aho yagiye kwivuza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42