FIBA AfroCan 2023: Ikipe y’u Rwanda irakina n’Angola muri ¼

Maroc 78-50 Cameroun
Nigeria 71-55 Gabon
Mozambique 62-73 Rwanda
Côte d’Ivoire 72-58 Mali
Taliki 13-07-2023
Imikino ya ¼
Kenya-Maroc (11h30)
RDC-Nigeria (14h00)
Tunisia-Côte d’Ivoire (16h30)
Angola-Rwanda (19h00)
Ikipe y’u Rwanda nyuma yo kwitwara neza igatsinda ikipe ya Mozambique yahise ibona itike ya ¼ cy’irangiza aho kuri uyu wa Kane taliki 13 Nyakanga 2023 ikina n’ikipe y’igihugu y’Angola.
Ku wa Gatatu taliki 12 Nyakanga 2023 habaye imikino yo gushaka itike ya ¼. Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Mozambique amanota 73 kuri 62 ihita ibona itike ya ¼ cy’irangiza.
Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Maroc yatsinze Cameroun amanota 8 kuri 50, Nigeria yatsinze Gabon amanota 71 kuri 55 naho Côte d’Ivoire itsinda Mali amanota 72 kuri 58.
Gahunda y’imikino ya ¼
Kuri uyu wa Kane taliki 13 Nyakanga 2023 ni bwo hateganyijwe imikino ya ¼ cy’irangiza ya “FIBA AFROCAN 2023” ikomeje kubera i Luanda muri Angola.
Ikipe ya Kenya irakina na Maroc, RDC ikine na Nigeria, Tunisia ikine na Côte d’Ivoire naho ikipe y’u Rwanda ikine n’Angola. Iyi mikino yose irabera muri Kilamba Arena.




