U Rwanda rwakomoje ku gaciro k’imyitozo  (CPX) “Ushirikiano Imara”

U Rwanda rwakomoje ku gaciro k’imyitozo  (CPX) “Ushirikiano Imara”

Abasirikare, abaplisi n’abasivili bakorana bya hafi mu gucunga umutekano mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Kamena, basoje imyitozo ibahuza yitwa “Ushirikiano Imara” (CPX). 

Iyo myitozo yaberaga mu Karere ka Musanze ku nshuro ya 13, yatangiye ku Cyumweru taliki 18 Kamena 2023, ikaba yaritabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili barenga 600. 

Kuri ubu, hitabiriye abahagarariye ibihugu bitanu ari byo u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye,  ibihugu bitohereje ababihagararuye bikaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Sudani y’Epfo.  

Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Juvénal Marizamunda, yavuze ko iyo myitozo yongereye imbaraga igitekerezo cy’uko binyuze mu bufatanye no kunganirana, ibihugu bihuriye muri EAC bishobora gukemura ingorane zose bihura na zo mu kwimakaza amahoro n’umutekano. 

Ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza iyo myitozo, Minisitiri Marizamunda yagize ati: “Mu guhurira mu myitozo ikomatanyije, twongereye ubushobozi bwo gukora ibikorwa bya gisirikare binoze, kandi byarushijeho kubaka umubano n’ubucuti mu Ngabo zacu, Polisi n’abakozi b’abasivili.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’umutekano uhuriweho cyabaye ikibazo cy’imyaka yose, ariko ikinyejana cya 21 cyarenze urugero rw’ibyari bisanzwe bimenyerewe. 

Yongeyeho ko iyo myitozo ari igihamya ku bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba cy’uko bisangiye ubushake bwo kongera ubufatanye no guhuza ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano. 

Iyo myitozo ije ikurikira iyabereye muri Uganda mu mwaka ushize wa 2022, yari yitabiriwe n’ibihugu bitandatu muri birindwi bigize uyu Muryango. 

Iyo myitozo yatunye abayitabiriye batahana ubuhanga n’ubumenyi mu gutegura no gukorera hamwe ibikorwa byo gucunga umutekano bihuriweho, kubahiriza amahame y’imikorere n’imikoranire byimakaza ukwihuza kwa EAC, kurushaho kumvikanisha gahunda z’uwo Muryango n’ibindi. 

Yakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza ukwihuza kw’Inzego z’umutekano za EAC no kubyaza umusaruro amahirwe y’amahoro n’umutekano bihoraho mu Karere.”

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ishimangira ko ingorane z’umutekano ziriho muri iki gihe zerekana ko nta muntu cyangwa Igihugu gishobora gukora ukwacyo kidakeneye ibindi, ngo kizagire aho kigera.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48