Polisi y’u Rwanda iraburira abateza urusaku rukabangamira abaturage

Polisi y’u Rwanda iraburira abateza urusaku rukabangamira abaturage

Polisi y’u Rwanda yaburiye abateza urusaku rukabangamira abandi ko   ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo abakora ibikorwa bitandukanye birimo utubari, amahoteli, ibirori n’amakoraniro atandukanye, insengero z’amadini yose ndetse n’ibindi bishobora guteza urusaku basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri twitter, yagize iti: “Tuributsa Abaturarwanda ko guteza urusaku rubangamiye abandi baturage bibujijwe kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko”.

Yagaragaje ko abarenga kuri aya mategeko n’amabwiriza bakurikiranwa hashingiwe ku itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cyane mu ngingo yaryo ya 267 n’itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije mu ngingo ya 43 ndetse n’andi mabwiriza y’inzego zitandukanye.

Polisi yakomeje igira iti: “Turasaba abaturarwanda kujya baduha amakuru y’aho bumvishe urusaku rubabangamiye bahamagara kuri 112 cyangwa 0788311030”.

 Ubu butumwa butanzwe mu gihe uyu munsi ku wa 15 Werurwe 2022, imisigiti 8 yo mu Mujyi wa Kigali yahagarikiwe umuhamagaro wo kwitabira “iswala” (Adhana) ikaba yabimenyeshejwe mu  buryo bw’umwihariko, bityo uwo muhamagaro kuri iyo misigiti utambuka mu rukerera utambuka hadakoresheje  indangururamajwi. 

Ku yindi misigiti ho birakomeza nk’uko bisanzwe 

Itangazo ryatanzwe n’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC: Rwanda Muslim Community) rivuga ko burimo gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Eulade

Bjr, police izarebe no ku binyabiziga cyane cyane moto pakata echapement bigateza urusaku rukabije
Ikindi amatara yongerwa ku binyabiziga agenda amyasa nijoro usanga iyo kikuri imbere kigenda kimyasa nijoro bibangamira amaso

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48