03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

EU irafasha u Rwanda gukora imiti n’inkingo byacuruzwa hanze y’Afurika

16 May 2023 - 11:18
EU irafasha u Rwanda  gukora imiti n’inkingo byacuruzwa  hanze y’Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangiye guhaha ubumenyi mu bigo by’i Burayi bishinzwe ubugenzuzi kugira ngo imiti n’inkingo bikorerwa mu Rwanda bizabe bishobora kugurishwa no ku isoko mpuzamahanga. 

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangije umushinga wunganita u Rwanda mu gihe rukomeje imyuteguro yo gukora imiti n’inkingo byujuje ubuziranenge bizagira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho ku Mugabane w’Afurika n’ibindi bice bitandukanye ku Isi.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 Gicurasi, ni bwo hatangijwe umushinga ugamije gufasha Rwanda FDA kunoza ibikorwa byayo by’ubugenzuzi bw’imiti, ibiribwa n’inkingo mu kurushaho guharanira ubuziranenge mpuzamahanga n’umutekano w’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera, yagize ati: “Turimo turakora kugira ngo imiti izajya ikorerwa ahangaha izabe yujuje ubuziranenge. Ni na byo uyu mushinga uzakora cyane cyane kugira ngo ari ugupima iyo miti uburyo izaba yujuje ubuziranenge, kugira ngo Laboratwari zacu zizabe zifite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje agaragaza ko kimwe mu bikubiye muri ubwo bufatanye harimo kuba ibigo bishinzwe ubugenzuzi bw’imiti bizakorana na Rwanda FDA mu kunoza ibisabwa byose kugira ngo imiti n’inkingo bikorerwa mu Rwanda bizabe byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga. 

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Kamena umwaka ushize, ariko atangira gushyirwa mu bikorwa ryatangiye mu kwezi k’Ukwakira, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukaba warashoyemo miliyoni 2 z’Amayero, asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. 

Dr. Butera yavuze ko uyu mushinga uzakomeza kugeza igihe u Rwanda ruzaba rwiteguye gukora kinyamwuga.

Ati: “Ni ukugira ngo turengere ubuzima bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe kubaho neza, babashe gukora, guteza imbere Igihugu cyabo, akaba ari urwego rw’ubuzima ariko iyo uteje imbere uru rwego n’Igihugu muri rusange gitera imbere.”

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Ubutwererane mu bya Tekiniki (Expertise France) hamwe n’ibigo bishinzwe iterambere ry’ubuzima mu bihugu by’i Burayi byitezweho gusangiza u Rwanda ubunararibonye bwabyo. 

Umuhango wo gufungura uyu mushinga witabiriwe n’abafatanyabikorwa banyuranye mu rwego rw’ubuzima harimo abahagarariye Guverinoma, inganda zikora imiti, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Uyu mushinga witezweho kongerera Rwanda FDA imbaraga mu bugenzuzi ikora, kunoza serivisi za Laboratwari, kongera ubushobozi mu gusesengura ibyago byaturuka ku miti n’inkingo, no kwimakaza ubuziranenge n’imikorere izira amakemwa. 

Muri uyu mushinga u Rwanda ruzakorana n’ibigo by’ubugenzuzi biturutse mu bihugu bya EU nk’Ikigo cy’Ubufaransa gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi (ANSM), Ikigo  Paul-Ehrlich-Institut, Ikigo German Federal Institute for Vaccines and Biomedicines, Sciensano yo mu Bubiligi na  State Medicines Control Agency ya Lithuania. 

Ambasaderi wa EU mu Rwanda Belén Calvo Uyarra, yashimangiye ko uyu mushinga ufite ibyiciro birimo kunoza uburyo bw’amategeko bifite aho bihurira n’ibikoresho by’ubuzima, gukurikirana ibikenewe ku isoko no gushyigikira ishyirwaho ry’ibirango byemewe ku rwego mpuzamahanga. 

Yavuze ko miliyoni 2 z’Amayero zizakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri, Rwanda FDA ikazohererezwa impuguke zirenga 200 zizajya zisangiza ubunararibonye abakozi bayo. 

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.