Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru ya Mocimboa Da Praia

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru ya Mocimboa Da Praia

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique , ku wa Mbere taliki ya 7 Werurwe zifatanyije n’abayobozi n’abaturage kwizihiza isabukuru ya 63 y’Umujyi wa Mocimboa Da Praia.

Ibyo birori bibereye ijisho byateguwe na Guverinoma ya Mozambique, bikaba byarabereye mu busitani rusange bw’uwo  mujyi.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, ni we wayoboye ibyo birori aherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’Akarere ka Mocimboa Da Praia Saraviva Joao Joaquim, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ako Karere Momba Carlos n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze.

Abagera ku 200 bo mu Ntara ya Cabo Delgado baturutse cyane cyane i Palma, Mueda na Pemba ni bo bitabiriye ibyo birori byanitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano za Mozambique mu Majyaruguru ya Theatre.

Guverineri Valige Tauabo yongeye gushima umurimo wakozwe mu bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique n’iza SADC mu guhashya ibyihebe bifitanye isano na Al Shabaab mu Ntara ayoboye.

Yabwiye abitabiriye ibirori ko yizera ko Akarere ka Palma n’aka Mocimboa Da Praia kuri ubu dutekanye ndetse ko abaturage bose barimo gutegurirwa gusubira mu byabo.

Yanijeje nanone ko Guverinoma ya Mozambique irimo gukora ibishoboka byose ngo yongere kubaka ibikorwa remezo byasenywe n’ibyihebe birimo amavuriro n’amashuri. Ibindi byangombwa nkenerwa nk’amazi n’amashanyarazi byamaze gusanwa mu mujyi.

Abitabiriye basusurukijwe n’amatsinda y’abaririmbyi gakondo biganjemo abaturutse mu gace ka Pemba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48