Imvura igiye kugabanyuka mu gice cya kabiri cy’ukwezi

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 11 kugeza 20 Mata 2023, mu Rwanda hateganyijwe ko imvura izagabanyuka.
Muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2023 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 80, imvura iteganyijwe kugabanyuka ugereranyije n’imvura yaguye mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata 2023.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri munsi gato ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100).
Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba cyane cyane mu Ntara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no hagati mu Gihugu, ikazaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari y’u Buhinde n’iya Pasifika buri ku kigero gisanzwe.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi y’ibiri (2) n’iminsi itanu (5) henshi mu gihugu.
Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye
Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 80 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uburasirazuba bw’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Burera na Musanze, ibice byinshi by’Akarere ka Gakenke na Rutsiro no mu burengerazuba by’Uturere twa Nyamagabe, Karongi, na Ngororero, n’ibice bike by’Uturere twa Nyabihu na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi, uburengerazuba bwa Nyaruguru na Rutsiro, iburasirazuba bw’Uturere twa Ngororero, Karongi, Gakenke, Rulindo, Burera na Huye, iteganyijwe kandi mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Kamonyi.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 30 ni yo nke iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare na Kayonza, n’ibice bito biri mu majyepfo y’Uturere twa Kirehe na Bugesera.
Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyagatare, henshi mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi, Burera Nyamasheke na Nyamagabe no mu bice bimwe by’Uturere twa Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Kirehe ndetse no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.
Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.
Ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Bugesera, uburasirazuba bw’Uturere bwa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, mu kibaya cya Bugarama ndetse n’uduce tumwe na tumwe two mu Turere twa Kayonza na Kirehe hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu bice by’Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Burera na Musanze ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.