Uburinganire bufite umwanya w’ibanze muri Politiki ya FPR- Perezida Kagame

Uburinganire bufite umwanya w’ibanze muri Politiki ya FPR- Perezida Kagame

Ku wa Kabiri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ashimangira uburyo uburinganire ari uburenganzira bw’ibanze bwashyizwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Perezida Kagame yashimye ukudacika intege kw’abari n’abategarugori bo mu Rwanda bari ku isonga mu rugendo rw’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Kuva mu ntangiriro, FPR yakoze ibyo yiyemeje ishyiraho uburyo bufasha abagore kugira uburenganzira busesuye kandi bakwiriye. Uburinganire bufite umwanya w’ibanze muri Politiki ya FPR. Iterambere tubona mu Rwanda uyu munsi ni umusaruro w’uko kwiyemeza kutagira uwo duheza.”

Yakomeje ashimangira ko uburinganire ari uburenganzira atari impuhwe, akomeza agira ati: “Tugomba kwihatira gukora byinshi kandi byiza kugira ngo ibisekuruza bizaza by’abakobwa bacu n’abuzukuru bacu bizaragwe Igihugu aho ibyifuzo byabo bitagira imipaka.”

Kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu by’intangarugero ku Isi mu guha agaciro abagore, by’umwihariko binyuze mu kubaha rugari mu myanya y’ubuyobozi. U Rwanda ruzirikana ko abagore ari bo bagize umubare munini w’abatuye Igihugu n’Isi muri rusange, bityo kubirengagiza ari ugutakaza imbaraga z’abasaga icya kabiri cy’abatuye Isi.

Ni muri urwo rwego, iyo ugereranyije n’ibindi bihugu, u Rwanda ruri hejuru mu kugira abagore benshi ku butegetsi. U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite ubwiganze bw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho 61.3% babarizwa mu mutwe w’Abadepite na 38.5% muri Sena.

No mu zindi nzego za Leta, abagore bahagarariwemo ndetse politiki yose y’Igihugu yubakiye ku kutagira n’umwe uhezwa inyuma mu rugamba rw’iterambere.

Amafoto: National Geographic

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35