01 April 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Abapolisi b’u Rwanda 423 bambitswe imidali y’ishimwe ya Loni

15 March 2023 - 20:37
Abapolisi b’u Rwanda 423 bambitswe imidali y’ishimwe ya Loni
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Werurwe, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda 423 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Epfo.

Mu bambitswe imidari y’ishimwe harimo abapolisi 239 bagize itsinda RWAFPU-1 rikorera mu mujyi wa Malakal, mu gace ka Upper Nile muri Sudani y’Epfo aho bari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (UNMISS).

Abandi ni abapolisi 184, bakorera ahitwa Kaga Bandoro, mu Ntara ya Nana Gribizi barimo 180 bagize itsinda RWAFPU-II ndetse n’abapolisi bane bakora akazi k’ubujyanama, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA).

Imihango yo kubashyikiriza imidari yayobowe na ba Komiseri ba Polisi y’Umuryango w’Abibumbye; Christine Fossen muri Sudani y’Epfo na Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu uyobora Polisi ya Loni muri Repubulika ya Centrafrique.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abandi bapolisi, abasirikare n’abasivili baturutse mu bihugu bitandukanye bitanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro, abayobozi muri Guverinoma n’abaturage ba Sudani y’Epfo na Centrafrique.

Amatsinda yombi y’abapolisi b’u Rwanda yoherejwe muri ibyo bihugu mu bikorwa byo kurinda abasivili, gufasha mu kugarura amahoro n’umutekano muri ibyo bihugu, gukurikirana no gukora iperereza ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ndetse n’izindi nshingano nko guherekeza abayobozi.

Madamu Fossen yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ubushake budashidikanywaho mu kubungabunga amahoro cyane cyane muri Sudani y’Epfo, anashimira abapolisi bambitswe imidari ku muhate n’ubwitange bagaragaje.

Yavuze ati: “Uyu munsi, twishimiye kandi tuzirikana umuhate n’ubwitange mugaragaza mu guharanira amahoro. Mwagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’umutekano w’abaturage kandi mukomeza kuwubungabunga mukora amarondo amanywa n’ijoro murinda umutekano w’inkambi z’abavanywe mu byabo n’intambara.”

Yunzemo ati: “Mwagize kandi uruhare rukomeye mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, kurinda ituze rusange n’umutekano, gukumira ubugizi bwa nabi ku nkambi z’impunzi no gutanga uburyo bwo kubaka icyizere ku mpunzi mu rwego rwo kubafasha gusubira mu ngo zabo.”

Umuyobozi w’itsinda Rwanda FPU-1, Senior Superintendent of Police (SSP) Prudence Nirere Ngendahimana, yashimiye abaturage ba Malakal ku bufatanye bagaragarije itsinda ayoboye mu kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Twagiranye umubano mwiza n’abaturage ba Malakal cyane cyane abo mu bice dukoreramo. Turashimira UNMISS n’ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo ku nkunga yabo n’uburyo badufasha mu kubungabunga umutekano w’abaturage.”

U Rwanda rwohereje itsinda rya mbere ry’abapolisi (FPU-1) muri Malakal mu mwaka wa 2015. Abapolisi bambitswe imidari kuri uyu munsi bagize itsinda rya 7, ryoherejwe muri Mata umwaka ushize.

Mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), CP Christophe Bizimungu, uyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu, yashimiye abapolisi bambitswe imidari ku bwitange bwabaranze mu kurengera ikiremwamuntu.

Yagize ati: “Ndabashimira ko mwagaragaje ubwitange mu kazi kanyu ka buri munsi murinda abaturage bavanywe mu byabo n’intambara.”

Yakomeje abibutsa ko; aho bari hose bakwiye guharanira guhora bahesha ishema igihugu cyababyaye.”

Umuyobozi w’Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, Chief Superintendent of Police (CSP) Hodali Rwanyindo, yashimiye  ubuyobozi bwa Minusca butahwemye kubaba hafi mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati: “Ndashimira mbikuye ku mutima ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique butahwemye kutuba hafi, haba mu buryo bw’imikoranire myiza ndetse no kuzuzanya biganisha mu kurinda abaturage no kugarura ituze n’umutekano”

Uretse gucunga umutekano, Itsinda RWAFPU-2 ryakoze ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo; kubagezaho ibikoresho by’ubuhinzi n’imbuto yo gutera, cyane cyane ku baturage bakuwe mu byabo n’intambara bari mu nkambi ya Razaret.

Batanze kandi serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku bagera kuri 380, banatera ibiti mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

Rubavu: Imiryango itishoboye yoroherejwe kubona uburyo bwo guteka butangiza ikirere

March 31, 2023
Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

Abarimu bakiriye neza inguzanyo ya  “Gira Iwawe”

March 31, 2023
Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

Emmas & Salem bashyize hanze indirimbo yinjiza abantu mu bihe bya Pasika

March 31, 2023
Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

Umutesi Solange wayoboraga Kicukiro yakuwe mu nshingano

March 31, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

Cricket: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Cameroun ikomeza kuyobora urutonde

March 31, 2023
Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Kigali: Ibigo byakanguriwe gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

March 31, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.