Kayonza: Ikigo gicukura mabuye y’agaciro kirataka kubangamirwa n’abaturage

Kayonza: Ikigo gicukura mabuye y’agaciro kirataka kubangamirwa n’abaturage

Mu ruzinduko yakoreye mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza muri iki cyumweru, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagjejweho yagejejweho imbogamizi za kimwe mu bigo bikora ubucukuzi bw’ amabuye y’agaciro zo kuba kibangamirwa n’abaturage batuye mu cyanya cya Mine (Mining Consession) mu mikorere yacyo.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buba busaba imikorere yisanzuye, ndetse biba byiza budafite aho buhurira n’ibikorwa bya muntu nk’imiturire, ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibindi.

Mu gihe bawe mu Baturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu baturiye ibirombe bavuga ko bahamaze imyaka myinshi kndetse bakaba badafite ahandi bakwimukira, abacukura amabuye y’agaciro bo bavuga ko imikorere yabo ibangamirwa n’abaturage ndetse n’ibikorwa byabo bifatanye n’ibirombe.

Hari kandi n’abaturage bagejeje ku Muvunyi Mukuru ikibazo cy’uko batuye mu cyanya cya Mine bamazemo imyaka irenga 40, nubwo icyo kigo cy’ubucukuzi kivuga ko bari mu butaka bwacyo.

Bamwe bavuga ko nta handi bafite bajya gutura bakareka icyo kigo kigakora akazi kacyo cyisanzuye, bityo bagasaba ko Urwego rw’Umuvunyi rwakora ubuvugizi ku icyo kibazo.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi inzego zigafatanya gukemura ibyo  bibazo.

Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ko bakwiye kubaha ibyemezo by’ubuyobozi kandi bakanamenya ko bafite inshingano zo gukumira akarengane na ruswa. Ni gahunda Umuvunyi Mukuru arimo yo gusura abaturage muri aka karere.

Ibibazo abaturage bagejeje ku Muvunyi Mukuru byibanze ku batarahawe ibyangombwa by’ubutaka, abatarahawe ingurane kubera iyubakwa ry’umuhanda n’ibibazo by’abasaba ko bafashwa mu mibereho.

Umuvunyi Mukuru n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza n’abandi bayobozi batanze umurongo wo gukemuka.

Umuvunyi Mukuru kandi yasabye abaturage bakora ubucukuzi butemewe, abana bata amashuri bakajya muri ubwo bucukuzi ko bakwiye kubireka kuko Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho gahunda nziza zo gufasha abatishoboye. Yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana ikibazo cy’abo bana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48