09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Umushoferi yafashwe aha umupolisi ruswa ya 20,000 Frw

27 January 2023 - 03:54
Umushoferi yafashwe aha umupolisi ruswa ya 20,000 Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Ku wa Gatatu taliki ya 25 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yafashe umushoferi witwa Majyambere Jean D’Amour ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka.

Yafatiwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahamaze iminsi hakorera imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ikora yimuka mu rwego rwo korohereza abakeneye iyi serivisi bari kure y’ibigo bitanga iyi serivisi mu buryo buhoraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Majyambere yatanze ruswa azi ko iri bumufashe kubona icyemezo cy’ubuziranenge nyuma y’uko imodoka ye yari imaze gutsindwa igenzura yakorewe.

Yagize ati: “Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina ifite nimero RAA 333 U itwarwa n’uriya mushoferi, mu kuyisuzuma basanze ivubura ibyotsi byinshi ari nabyo byatumye asabwa kubanza kujya kuyikoresha.”.

Yakomeje agira ati: “Icyakurikiyeho ni uko aho kujya kuyikoresha ahubwo yigiriye inama yo kwegera umupolisi ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 20Frw hamwe na bagenzi be bakoranaga bahita bamufata.”

CP Kabera araburira abatekereza gukemura ibibazo binyuze muri ruswa ko bahindura imyumvire.

Ati:”Abantu bakwiye kumva ko bagomba kubahiriza ibiteganywa n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ubusamo ngo bahabwe serivisi batanze ruswa kuko bihanirwa n’amategeko. Bazafatwa, ari amafaranga bayahombe, ntibabone serivisi bashaka kugura kandi banashyikirizwe ubutabera.”

Uwafashwe n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

Perezida Kagame yaburiye ababogamira kuri RDC barinda inyungu

February 9, 2023
Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.