Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) Kristalina Georgieva, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yageze mu Rwanda, aho atangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu.
Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali, Kristalina Georgieva yakiriwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Uzziel Ndagijimana
Biteganyijwe ko uyu Muyobozi azahura ndetse akagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda harimo Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyahawe inkunga y’Ikigega cya IMF cyashyiriweho kubaka ubudahangarwa bw’ibihugu mu buryo burambye (RST), aho ku ikubitiro rwahawe miliyoni 319 z’amadolari y’Amerika yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere yazaniranye na Politiki yo guhuza ibikorwa bya Guverinoma bigamije kubaka ubukungu bushingiye ku bushobozi buciriritse no gukora amavugurura mu rwego rw’imari agamije kubaka iterambere rirambye.
Ikigega RST kigamije gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bibarizwa muri IMF kwigobotora ingorane zirimo imihindagurikire y’ikirere mu gihe kirekire kandi bidasabye ikiguzi gihambaye.
Muri gahunda y’uruzinduko rwa Madamu Kristalina Georgieva, biteganyijwe ko azasura ba Guverineri ba Banki zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba kimwe na ba Minisitiri b’Imari, hanyuma akazanitabira ibiganiro nyunguranabitekerezo ku ngamba z’Akarere mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ku munsi we wa kabiri w’uruzinduko, Georgieva yitezwe guhura na ba rwiyemezamirimo bashoye imari mu kubungabunga ibidukikije hanyuma ku gicamunsi ahure n’urubyiruko ruhagarariye urundi rukora muri gahunda zo kubungabunga ibidukikije muri Pariki yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ya Nyandungu.
IMF ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena kandi b’igihe kirekire b’u Rwanda mu iterambere aho icyo kigega gifite imishinga itandukanye mu gihugu ndetse kikaba kidahwema kugenera u Rwanda inkunga mu buryo bw’inguzanyo n’impano.
Uruzinduko rw’uyu munyacyubahiro ruje rukurikira ubwitabire bwe mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF) yabereye i Davos mu Busuwisi muri iki cyumweru, yibanze ku ngingo zirimo ukwigobotora COVID-19 no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
