09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Amadini yasabwe guhuza ijambo ry’Imana n’amateka y’u Rwanda

17 January 2023 - 17:44
Amadini yasabwe guhuza ijambo ry’Imana n’amateka y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama nyunguranabitekezo ‘MINUBUMWE’ yagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero yabasabye kongera imbaraga mu gufasha Umuryango Nyarwanda gukira ibikomere, kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa n’imibanire myiza mu Banyarwanda.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo hagati ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), muri gahunda yo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zerekeye gufasha Abanyarwanda kubana neza hagamijwe gukiza ibikomere byasizwe n’amateka mabi yaranze u Rwanda, kuko hari ibyo ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko ingamba zikwiye gukomeza gushingirwaho.

George Nkurunziza, Umukozi wa AEER (African Evangelic Enterprise Rwanda) ushinzwe kuzamura ivugabutumwa, avuga ko ikintu amadini n’amatorero bakeneye ari ukumenya inkomoko yabyo kuko yose ashingiye ku myizerere, kandi akagira ibyo akoresha kugira ngo yigishe abayoboke bayo.

Ati: “Amadini n’amatorero igikenewe ni ukwigisha abakirisito cyangwa se abizera bakoresheje ijambo ry’Imana, ariko bigahuzwa n’amateka cyangwa imibereho by’Abanyarwanda. Niba tuvuga ngo ni ukwiyunga ntabwo turi buze gufata ikibazo cy’Abaroma ngo tukizane iwacu mu Rwanda, dukoresha ijambo ry’Imana tukigisha Abanyarwanda ariko bijyanye n’ibibazo bihari”.

Amadini n’amatorero yasabwe guhuza inyugisho z’ijambo ry’Imana n’imibereho y’Abanyarwanda

Akomeza agira ati: “Niba itorero ridafite icyo rivuga kuri Jenoside, tukavuga uburyo Abayuda n’abanyamahanga bakwiye kwiyunga tukabihuza n’amateka n’imibereho yabo, atari ibyacu mu Rwanda hagati y’Abahutu n’Abatutsi icyo kintu tuzaguma tukinyura hejuru, tubwirize abantu bazamuke mu kirere bishime banezerwe, saa sita zigere batahe basubire muri bya bibazo by’iwabo kuko ntabwo twavuye imuzingo ikibazo nyamukuru cy’Abanyarwanda”.

Musenyeri Vincent Harorimana, avuga ko iyo barebye ibibazo byabaye mu Rwanda bakareba ukuntu abantu birengagije ubuvandimwe, basanga bakwiye kugaruka kuri iyo sano ikomeye mu nyigisho zabo.

Ati: “Tugomba kugaruka kuri iyo sano ikomeye turi abana b’Imana tukaba abavandimwe, bigatuma turenga ibyadutandukanya ari iby’abantu bahimba, bashyiraho bitandukanya abantu, kugira ngo twigishe abantu ko bagomba kubana kandi bakabana nk’abana b’Imana, noneho mu mateka y’Igihugu cyacu habaye Jenoside”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko n’ubwo adafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’amadini, ariko yemera ko ijambo ry’Imana ryiza rigomba gusanishwa n’amateka n’imibereho y’aho ririmo gutangirwa.

Ati: “Niba twigisha ijambo ry’Imana mu Rwanda nk’Igihugu gifite amateka yabayemo Jenoside, agakorerwa icyiciro kimwe cy’Abanyarwanda b’Abatutsi, ni ngombwa kugaragaza icyo Imana yifuza kuri uwo muryango wasenywe ugasenyuka gutyo, ni cyo ijambo ry’Imana rivuga mu gushobora kubaka Igihugu cyabayemo Jenoside kuko ntiwabyigisha kimwe n’aho bitabaye. Abanyamadini barabizi yuko gufasha abayoboke bigomba kujyana n’ukuri kw’amateka y’Igihugu”.

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize wa 2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6%, ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021.

Igihangayikishije cyane ni uko hejuru ya 70% ari urubyiruko, kandi ibibazo rufite ari ibituruka ku biyobyabwenge n’inzoga.

Advertisement
GISUBIZO Gentil

GISUBIZO Gentil

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.