Thousand Hills RFC 40-06 Muhanga Thunders
Lions de Fer RFC 20-03 Kigali Sharks RFC
Kamonyi Puma RFC 05-54 Resilience RFC
Mu Gushyingo 2022 ni bwo hatangiye umwaka w’imikino muri Rugby “Rwanda Rugby League Season 2022-2023” mu cyiciro cy’abakina ari 15 “15 Aside” mu bagabo.
Taliki 14 Mutarama 2023 habaye imikino y’umunsi wa 5 ari na yo yasoje imikino ibanza aho ikipe ya Lions de Fer RFC yasoje idatsizwe.
Mu mikino yabaye, ikipe ya Lions de Fer RFC yatsinze Kigali Sharks RFC amanota 20 kuri 03 naho ikipe ya Thousand Hills RFC itsinda ikipe ya Muhanga Thunders RFC amanota 40 kuri 06. Iyi mikino yabereye ku Kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru.
Undi mukino wabereye mu Karere ka Kamonyi aho ikipe ya Kamonyi Puma RFC yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Resilience RFC y’i Rusizi amanota 54 kuri 05 .
Nyuma y’imikino ibanza, ikipe ya Lions de Fer RFC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 22, ikurikiwe na Thousand Hills RFC n’amanota 17, Kigali Sharks RFC (11), Muhanga Thunders RFC (10), Resilience RFC (8) naho ku mwanya wa nyuma wa 6 hari Kamonyi Puma RFC (0).

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izasubukurwa mu ntangiriro za Gashyantare 2023 aho ikipe ya Muhanga Thunders RFC izakira Kamonyi Puma RFC , Kigali Sharks RFC yakire Resilience RFC naho Lions de Fer RFC ikine na Thousand Hills RFC .
.