Ikipe y’ u Rwanda mu mukino wa Basketballl bakina ari batatu kuri batatu “3×3” mu bagabo yitabiriye imikino y’Afurika “FIBA 3×3 Africa Cup Tournament 2022”. Iyi mikino iteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 kugeza ku Cyumweru taliki 04 Ukuboza 2022.
Iyi kipe y’u Rwanda igizwe na Turatsinze Olivier (IPRC-Kigali), Ngabonziza Patrick (APR BBC), Hagumintwari Steven (Patriots BBC ) na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (APR BBC) yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane taliki 01 Ukuboza 2022.
Iri rushanwa ry’iminsi ibiri rizabera ahitwa Al Qahirah ryitabiriwe n’amakipe 7 agabanyije mu matsinda abiri. Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Madagascar, Misiri na Botswana. Itsinda B rigizwe na Tunizia, RDC na Maroc.

Ikipe y’u Rwanda iratangira ikina imikino ibiri ku munsi wa mbere w’iri rushanwa taliki 3 Ukuboza 2022 aho ikina na Botswana na Misiri naho taliki 04 Ukuboza 2022 izakine na Madagascar .
Mu cyiciro cy’abagore iyi mikino yitabiriwe n’amakipe 7 aho yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A rigizwe na Misiri, Tunisia na Madagascar naho itsinda B rigizwe na Kenya, Benin, RDC na Maroc.
