Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), kiratangaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022, hashobora kubonekamo Ibiza bitewe nuko ubutaka bwamaze gusoma, abaturarwanda bakaba bakangurirwa gukaza u uryo bwo kwirinda ibiza.
Meteo Rwanda itangaza ko hateganyijwe ingaruka bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri cy’Ugushyingo ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, hateganyijwe ibiza bituruka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka ndetse no mu migezi.
Ibiza biteganyijwe birimo isuri n’inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri n’imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga. Hateganyijwe kandi ibihu ndetse no kunyerera kw’imihanda idakoze neza bishobora guteza impanuka.
Imvura iteganyijwe
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 150.
Imvura iruta izagwa ahandi izaba iri hagati ya milimetero 130 na 150 ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyamasheke, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe, na Nyabihu no mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze.
Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 ni yo nke iteganyijwe mu Karere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Nyanza na Gisagara no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera.
Imvura iteganyijwe kuzagabanyuka ugereranyije n’imvura yaguye mu gice cya kabiri ariko cyane cyane mu gice cy’Intara y’Iburasirazuba n’igice cy’Amayaga.
Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo naho ahandi hasigaye hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 90).
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8). Hagati y’italiki ya 23 na 26 ni ho hateganyijwe iminsi itazagwamo imvura cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu gice cy’Amayaga.
Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu Gihugu.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu bice byo hagati mu gihugu, amajyepfo y’uburengerazuba n’amajyepfo y’iburasirazuba.
Umuyaga mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice bisigaye by’Igihugu.
Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2022, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.
Ibice by’Uturere tw’Umujyi wa Kigali, Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu Turere twa Bugesera na Ngoma hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu bice by’Uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
