Isosiyete y’i Goma yemerewe gukura MW 10 z’amashanyarazi mu Rwanda

Isosiyete y’i Goma yemerewe gukura MW 10 z’amashanyarazi mu Rwanda

Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ingufu z’amashanyarazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyemereye isosiyeye SOCODEE S.A ikorera mu Mujyi wa Goma gukura amashanyarazi mu Rwanda angana na MW 10. 

Icyo kigo cya Leta cyitwa ARE cyemereye SOCODEE S.A gutumiza izo ngufu mu Rwanda kubera ko Umujyi wa Goma utarihaza mu bijyanye n’umuriro w’amashahyarazi, kandi ukaba uyakeneye cyane.

Biteganyijwe ko MW zizakurwa mu Rwanda zizacanira ingo zisaga  7000 ziri mu Mujyi wa Goma rwagati no mu nkengero zawo.

Inkuru ya 7sur7 igaragaza ko ubusabe bwa SOCODEE S.A ubusanzwe ikorera i Goma bwemejwe ku wa Kane w’icyumweru gishize taliki ya 22 Nzeri 2022. 

Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru  wa ARE Sandrine Ngalula, Umuyobozi Mukuru Wungirije wayo Me Marco Kuyu ni we watanze amakuru ko iriya sosiyete yemerewe gukomeza umushinga wo gutumiza amashanyarazi mu Rwanda. 
 
Umujyanama wa  SOCODEE S.A Prosper Musimbi Kubali, yabwiye itangazamakuru ko Umujyi wa Goma ufite ubukene bukomeye bw’ingufu z’amashanyarazi, kandi iyo sosiyete yamaze kubaka ibikorwa remezo by’ibanze bikenewe mu gukwirakwiza ayo mashanyarazi. 
 
Yagize ati: “ARE yaduhaye ibaruwa itwemerera yasinyweho na Nyakubahwa Minisitiri ushinzwe Umutungo w’Ibisukika n’Amashanyarazi Olivier Mwenze, nk’Umuyobozi ubifitiye ububasha bwo gusinya kuri iki cyangombwa.”

Yakomeje ahamya ko biteguye gushyira mu bikorwa uwo mushinga mu bihe biri imbere, aho ingufu zizakurwa mu Rwanda zitazagarukira mu ngo z’abari i Goma gusa ahubwo zizakomereza no ku ngo za bamwe mu batuye mu nkengero. 

Ati: “Imibare igaragaza ko ingo 7000 ari zo zizagerwaho n’izo ngufu z’amashanyarazi.”

Iyi gahunda irimo gukorwa mu gihe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, ARE yahaye uburenganzira bwo gukora urugomero rwa Luviro rufite ubushobozi bwo gucanira ingo 30,000 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Uretse amashanyarazi y’u Rwanda abaturage b’i Goma bakenera cyane, amazi meza na yo ari mu byo bakoresha cyane kandi aba ahenze cyane ko iyo batayabonye bashoka ikiyaga cya Kivu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25