Mu kwezi kwa Kanama 2022 abantu 8 bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi kwa Kanama 2022, abantu 8 bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.
Taliki 31 Kanama 2022 mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gasaka, Akagali ka Nyamugari, Umudugudu wa Kabacuzi hafashwe Ntabanganyimana akekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zatangaga amashanyarazi mu baturage.
Kuri iyo tariki kandi REG ifatanyije n’abaturage n’Inzego z’imutekano, bafatiye Munyanziza, Ntibarikure na Dusengimana mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Nyagihanga, Akagali ka Nyagitabire, Umudugudu wa Kamurara bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zitanga amashanyarazi mu baturage batuye muri uwo Mudugudu. Bahise bafungirwa kuri “Station” ya Polisi Nyagihanga ngo bakurikiranwe.
Taliki 23 Kanama 2022 ku bufatanye n’abaturage ndetse n’Inzego z’umutekano, hafashwe abagabo batatu na none aribo Niyonsaba, Uwayisenze na Mandela bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Murama, Akagali ka Sakara ndetse bahita bashyikirizwa RIB.
Taliki 10 Kanama, Mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Nyabitekeri, Akagali ka Mariba, Umudugudu wa Mukoma, hafatiwe uwitwa Ndikumana yuriye ipoto y’amashanyarazi ari kumanura insinga na “Cash Power” ashaka kubitwara ahandi. Yahise ashyikirizwa ishami rya RIB i Shangi ngo akurikiranwe.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi “EUCL”, Karegeya Wilson avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’Inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.
Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu bishobora no guteza impanuka za hato na hato.
Karegeya Wilson avuga ko abafatwa bose ahanini biba byagizwemo uruhare n’abaturage ndetse REG igakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo bafatwe.
Akomeza kandi avuga ko abaturage barangiye REG aho aba bagizi ba nabi bari bagenerwa igihembo.
Ati : “REG ifatangiye n’Inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu. Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa REG kubera icyo gikorwa bakoze.”
Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

