Mupenzi Narcisse, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mu myaka itatu ishize yongeye gutorerwa kuyobora ako Karere yizezako azarushaho gushyira imbaraga mu bikorwa remezo.
Nyuma yo gutorwa mu kiganiro na Imvaho Nshya yavuze ko kugira ngo bagere ku ntego, hakenewe ubufatanye bw’inzego zose harimo n’abaturage kugira ngo Akarere kese imihigo.
Yagiye ati: “Abaturage bacu bakeneye byinshi cyane ariko hari ibiri mu igenamigambi rw’Akarere harimo imihanda yatangiye tugomba gushyiramo imbaraga ndetse bizatume abaturage barushaho gutera imbere. Hari ikigo nderabuzima cya Mwezi gishaje ndetse n’icya Cyato tuzakomeza kubyubaka.
Icya mbere ni ugufatanya n’abaturage tugakorana kuko ntitwakora twenyine.”
Yongeyeho ati: “Hari n’ibindi byinshi tuzakora nk’inshingano muduhaye nka kimwe kiri mu masezerano mwaduhaye. Tuzafatanya muri byose.”
Muri ayo matora hatowe Mupenzi Narcisse, nk’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, agira amajwi 505, yiyamaje wenyine naho Nyabyenda Emille atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu maze Uwamwiza Jeanne D’Arc atorerwa kuba umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Mu Ntara y’Iburengerazuba kandi abandi bayobozi batowe harimo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Phanuel Sindayiheba, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ni Muzungu Gerard.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ni Mulindwa Prosper, uwatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro ni Gakumba Vincent, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yabaye Uwingabire Jacqueline, naho Birorimana Jean Paul atorerwa kuyobora Akarere ka Ngororero.
Hatowe kandi abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu ndetse n’Abayobozi bungirije bashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE