Guverinoma n’abafatanyabikorwa baganiriye ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya NST2

Guverinoma n’abafatanyabikorwa baganiriye ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya NST2

Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mu iterambere baganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), hanagaragazwa ibikwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo intego zayo zizagerweho mu 2029.

Ibi byaganiriweho mu nama y’Ihuriro ry’ ibiganiro kuri Politiki y’Igihugu (National Policy Dialogue) yabereye i Kigali ku wa 24 Ugushyingo 2026, ihuza abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abahagarariye abafatanyabikorwa mu iterambere.

Nk’uko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yabitangaje, iyi nama yabaye nyuma y’imyaka ibiri NST2 itangiye gushyirwa mu bikorwa, hagamijwe kureba ibyagezweho, imbogamizi zikigaragara no kumvikana ku ngamba zifatika zakwihutisha kugera ku ntego ziteganyijwe mu 2029.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko asaba ko hashyirwa imbaraga mu mishinga itaragera ku ntego ziteganyijwe.

Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye buhamye hagati ya Guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere n’urwego rw’abikorera kugira ngo ibikorwa by’iterambere bihuzwe n’ibyihutirwa Igihugu cyiyemeje kugeraho.

Yavuze ko kugira ngo ubufatanye bugire umusaruro ufatika, inkunga n’ubundi bufasha bitangwa n’abafatanyabikorwa bikwiye kujyana n’ibyihutirwa muri NST2, bikubahiriza gahunda za Guverinoma n’ingengo y’imari y’Igihugu.

Yongeyeho ko hakwiye kwirindwa ibikorwa bisubiramo ibyakozwe cyangwa bigakorwa mu buryo butandukanye kandi bifite intego imwe, ahubwo umutungo ukibanda kuri gahunda n’imishinga yiteguye gutanga umusaruro.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, na we yashimangiye ko ibiganiro nk’ibi bikwiye kuvamo imyanzuro ifatika, igaragaza inshingano za buri ruhande n’umutungo uzakenerwa kugira ngo ibyihutirwa by’igihugu bigere ku baturage.

Ibyagaragajwe mu isuzuma rya NST2

Iyi nama ibaye mu gihe isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa rya NST2 mu myaka ibiri ya mbere, kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Kamena 2026, ryagaragaje ko hari ibipimo bimwe bigenda neza, mu gihe ibindi bigikeneye kwihutishwa.

Raporo y’isuzuma ryakozwe ku bufatanye bwa MINECOFIN na UNDP, yashyizwe ahagaragara ku wa 23 Ugushyingo 2026, igaragaza ko mu bipimo 91 byasuzumwe, 53% biri mu nzira yo kugerwaho, 6% bigaragaza umusaruro ushimishije, mu gihe 41% bisaba kongererwa imbaraga kugira ngo bigere ku ntego zabyo.

Mu byagaragajwe biri gutera imbere harimo izamuka ry’ubukungu,  gutunganya no gukwiza amashanyarazi, kwagura gahunda zo gufasha abatishoboye no kugabanya imanza zari zaratinze mu butabera.

Icyakora, raporo igaragaza ko hakenewe imbaraga zidasanzwe mu guteza imbere imirimo itanga umusaruro n’imibereho myiza y’abakozi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze, kurwanya igwingira ry’abana no kunoza itangwa rya serivisi za Leta.

Politiki nshya igenga ubufatanye mu iterambere

Ikindi cyaganiriweho ni ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’u Rwanda igenga Ubufatanye mu Iterambere (Rwanda Development Cooperation Policy – RDCP), iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri muri Nzeri 2026.

Iyo Politiki ya 2026-2050 isimbura Politiki y’ubufatanye mu iterambere yariho kuva mu 2006, ikaba igamije kunoza uburyo u Rwanda rukorana n’abafatanyabikorwa, ku buryo ubufasha, ishoramari n’ubundi bufatanye bihuzwa n’intego z’iterambere ry’Igihugu.

Iteganya uburyo bushya bwo gucunga ubufatanye mu iterambere, bushingiye ku byihutirwa by’igihugu, gukorera mu mucyo, guhuza ibikorwa no gukurikirana umusaruro wabyo.

NST2 ni gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, kuva mu 2024 kugeza mu 2029, ikaba ari imwe mu nkingi z’ingenzi u Rwanda rushingiraho mu kugera ku cyerekezo cy’iterambere rirambye, Vision 2050.

Iyi gahunda ishingiye ku nkingi eshatu zirimo impinduka mu bukungu, impinduka mu mibereho y’abaturage n’imiyoborere ihindura Igihugu. Mu byo ishyize imbere harimo kongera ibyoherezwa mu mahanga, guhanga imirimo itanga umusaruro, kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira ry’abana no kunoza serivisi zitangwa n’inzego za Leta.

Abitabiriye iyi nama bongeye kwiyemeza gukomeza ubufatanye bushingiye ku musaruro, hanemezwa ko ibikorwa bizakurikiranwa harebwa uko bihura n’ibyihutirwa muri NST2.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora y’abayobozi b’uturere yitabiriwe ku kigero cya 95%-NEC 25 Ugushyingo 2026 Saa 10:09
  2. Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:47
  3. Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:15
  4. Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion 25 Ugushyingo 2026 Saa 06:56
  5. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27