Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako

Huye: Abafite resitora baragirwa inama yo gutereka gaze hanze y’inyubako

Abakorera mu nyubako zihuriramo zikanakoreramo abantu benshi bagirwa inama yo kwitwararika ku bikorwa byifashisha umuriro w’amashanyarazi na gaze bifashisha mu guteka ngo bakire ababagana kuko usanga hari ahagiye hongerwaho inzu nto zitari ku gishushanyo cy’inyubako kandi hiyongereho ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro.

Umwe mu bakorera muri resitora yo muri gare ya Huye, Uwimana yavuze ko batekera mu cyumba bakiriramo ababagana kubera ko abenshi baba ari abagenzi bihuta, ariko ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi y’umuriro ntabwo bafite.

Ati: “Tugerageza kwitwararika mu gukoresha gaze, ariko ibikoresho bishobora kudufasha igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro ntabihari. Ubwo twabwira ubuyobozi bwa gare bukazabidufashamo.”

Ku bijyanye n’izindi nzu nto bagiye bongeraho kandi zikaba zikoreramo abantu, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko izo nzu zongeweho zigomba gukurwaho mu rwego rw’umutekano w’abazikoreramo.

Ati: “Iyi ni inyubako yongeweho kandi ikorerwamo resitora. Irimo ibicuruzwa, yakirirwamo abantu kandi ntabwo higeze hongerwaho ubushobozi bw’umuriro bwagenewe inyubako ya gare cyangwa ibikoresho by’ubwirinzi bw’inkongi z’umuriro. Turabasaba gutereka hanze gaze bakoresha mu guteka kugira ngo nubwo habaho impanuka, umutekano w’abantu bari mu nzu ntuhite ujya mu kaga igihe habayeho iturika rya gaze.”

Akomeza avuga ko abakorera mu nzu nto zongeweho bagomba kuhava kugira ngo inyubako igumane ubushobozi bw’umuriro yagenewe n’ahatari ibikoresho by’ubwirinzi bw’inkongi y’umuriro bishyirwemo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Sesonga Benjamin, we yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu rwego rwo kurinda abantu n’imitungo yabo.

Ati: “Nyuma y’ubu bukangurambaga hazakurikiraho ubugenzuzi, abo bizagaragara ko batujuje ibisabwa bazahanwa. Nka resitora zigomba gutereka gaze hanze y’inyubako kandi birashoboka.”

Mu bukangurambaga burimo gukorwa mu gihugu hose ku kwirinda no kumenya ububi bw’inkongi z’umuriro zibasira inyubako cyane izihuriramo cyangwa zikoreramo abantu benshi, abaturage hirya no hino barimo kwigishwa uko bakwirinda inkongi z’umuriro.

Inyubako ya gare ya Huye yongeweho inzu nto ku gice cyo hasi
Iyi ni imwe mu nzu nto zongewe ku nyubako ya gare
Aha ni imbere ya resitora yongewe ku nyubako ya gare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora y’abayobozi b’uturere yitabiriwe ku kigero cya 95%-NEC 25 Ugushyingo 2026 Saa 10:09
  2. Inyeshyamba za CRP zahagaritse guhangana na FARDC i Bunia 25 Ugushyingo 2026 Saa 09:15
  3. Phanuel Kavita yatandukanye na Birmingham Legion 25 Ugushyingo 2026 Saa 06:56
  4. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  5. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19