Abanyarwanda baba muri Ethiopia basabwe gushora imari mu Rwanda

Abanyarwanda baba muri Ethiopia basabwe gushora imari mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashishikarije Abanyarwanda baba muri Ethiopia gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, bifashishije ubumenyi, ishoramari n’ubufatanye, anabashimira uruhare bagira mu guteza imbere Igihugu.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba muri Ethiopia mu Mujyi wa Addis Ababa, aho ari mu ruzinduko rwo kwitabira Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026).

Iyo nama yanitabiriwe n’abandi bayobozi b’u Rwanda bari i Addis Ababa, barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Dr Nsengiyumva yashimiye Abanyarwanda baba muri Ethiopia uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu, abasaba gukomeza gukoresha neza ubumenyi bafite, gushora imari mu Rwanda no guteza imbere ubufatanye.

Yashimangiye kandi ko ibyo bikorwa bishobora kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda no kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Ethiopia.

Uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry’Igihugu rugaragarira mu buryo butandukanye, burimo amafaranga bohereza mu miryango yabo no mu bukungu bw’u Rwanda muri rusange.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu 2025 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni 640 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 379 z’amadolari mu 2021.

Ibi bigaragaza ubwiyongere bw’amafaranga yoherezwa mu Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bikaba bimwe mu bifasha mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye Abanyarwanda baba muri Ethiopia uruhare bagira mu iterambere ry’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yahuye n’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, baganira ku guteza imbere u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  2. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  3. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  4. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22
  5. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16