Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva,yagarutse ku masomo 4 Umugabane w’Afurika ukwiye kwigira ku Rwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubwo yari ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama mpuzamahanga ya gatanu yiga ku buzima rusange muri Afurika (CPHIA), iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yavuze ko inkunga z’amahanga zigenerwa urwego rw’ubuzima muri Afurika zikomeje kugabanyuka cyane, mu gihe ibibazo by’indwara n’ibindi byago byibasira ubuzima bw’abaturage bikomeje kwiyongera.
Yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kwishingikiriza ku bandi kugira ngo ibone ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’ibanze by’ubuzima, ahubwo ko ikwiye kwiyemeza kubyikorera.
Yagize ati: “Ibi ntibivuze kwitandukanya n’ubufatanye n’abandi. Ahubwo ni ugushyiraho ubufatanye bushya, aho Afurika ari yo igena ibyihutirwa kandi ikayobora ishyirwa mu bikorwa ryabyo, inkunga ituruka hanze ikaza ishyigikira ibyo byihutirwa.”
Yagaragaje ko u Rwanda rwungutse amasomo atandukanye mu kubaka urwego rw’ubuzima rukora neza nubwo rufite ubushobozi buke, ndetse no guhangana n’ibyorezo bitandukanye byagiye birwibasira mu myaka ishize.
Uruhare rwa Mituweli mu guteza imbere ubuvuzi
Mu masomo ane Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Nsengiyumva Jusitin yagaragaje ko Afurika yakwigira ku Rwanda, irya mbere ryibanze ku gushaka ubushobozi bw’imbere mu gihugu butuma serivisi z’ubuzima zibasha kugera ku baturage benshi.
Yavuze ko gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), yashyizweho mu Rwanda, ari urugero rw’uko ibisubizo bishingiye ku bushobozi bw’imbere mu gihugu bishobora gufasha abaturage kubona ubuvuzi nubwo umutungo wabwo waba udahagije.
Yagaragaje ko mu myaka isaga 25 imaze ishyizweho, Mituweli yafashije kugeza ubwishingizi bw’ubuzima ku Banyarwanda bagera kuri 89%, inongera ubushobozi bwo kubona imiti y’ibanze n’ubuvuzi bw’indwara zisaba kuvurwa n’inzobere.
Yavuze ko kuva mu 2000, impfu z’abana bakiri bato zagabanutse ziva kuri 107 zigera kuri 27 ku bana 1 000 bavuka ari bazima, mu gihe impfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanyutse ziva kuri 1 071 zigera kuri 149 ku babyeyi 100 000 babyara.
Yongeyeho ko icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyazamutseho imyaka igera kuri 20, kiva ku myaka 50 kigera kuri 70,5.
Dr Nsengiyumva yasobanuye ko ibyo byose byagezweho binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kongera abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, gukoresha ikoranabuhanga no kubaka ibikorwa remezo, ariko ko Mituweli yagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango itari ifite ubushobozi bwo kwivuza.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu mwaka wa 2026 u Rwanda rwashyizeho uburyo bushya bwo gutanga umusanzu wa Mituweli bushingiye ku bushobozi bw’amafaranga buri muturage afite, ku buryo abafite ubushobozi bwinshi batanga menshi, mu gihe abatishoboye cyane bishyurirwa na Leta.
Yagaragaje ko kuri ubu abaturage batanga 37% by’amafaranga akoreshwa muri iyi gahunda, mu gihe 63% asigaye atangwa na Leta n’abikorera.
Yavuze kandi ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bworohereza abaturage kwishyura, runagura serivisi zishyurirwa hakoreshejwe Mituweli, zirimo kuvura kanseri, gusumbuza impyiko no kubagwa indwara z’umutima.
Gutegura inzego z’ubuzima mu guhangana n’ibyorezo
Dr Nsengiyumva yagaragaje ko isomo rya kabiri u Rwanda rusangiza Afurika, ari ugutegura inzego z’ubuzima mbere y’uko ibyorezo byaduka, aho gutegereza ko byagera mu gihugu kugira ngo hatangire gushakwa ibisubizo.
Yatanze urugero rw’icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda mu 2024, avuga ko igihugu kitagombaga kubanza kubaka uburyo bwo guhangana na cyo bushya, kuko cyahise gikoresha inzego n’ubushobozi byari bisanzwe bihari.
Yavuze ko muri icyo gihe abajyanama b’ubuzima basuzumye abantu basaga miliyoni 9,5 mu Rwanda rutuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 14, kandi ko icyorezo cya Marburg cyagenzuwe no kiririndwa mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Yagaragaje ko icyo cyorezo cyahitanye 22% by’abacyanduye, akaba ari cyo gipimo gito cy’impfu cyari kibayeho mu byorezo bya Marburg byabayeho, kuko mu bihe byashize cyagiye gihitana abantu bagera ku icyenda ku 10 bacyanduye.
Yashimangiye ko ubushobozi nk’ubwo budakwiye kubakwa ari uko icyorezo cyadutse gusa, ahubwo ko ibikoresho byo gusuzuma indwara, gukurikirana uko zikwirakwira, abakozi bahuguwe n’uburyo bwo gutabara byihutirwa bigomba kuba mu bigize gahunda zisanzwe z’urwego rw’ubuzima.
Yagarutse kandi ku kamaro k’ubufatanye hagati y’ibihugu mu guhangana n’ibyorezo, atanga urugero rw’imikoranire y’u Rwanda, Kenya na Uganda byagize mu guhana amakuru mu gihe cya COVID-19, byafashije ibyo bihugu gusuzuma ibyago no gufata ingamba zihuriweho.

Yasabye Afurika kongera ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo
Isomo rya gatatu Minisitiri w’Intebe yagaragaje ni uko Afurika idashobora kuvuga ko yihagije mu rwego rw’ubuzima mu gihe igikenera gutumiza mu mahanga imiti, inkingo n’ibindi bikoresho by’ingenzi byifashishwa mu buvuzi.
Yavuze ko hakenewe guteza imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi muri Afurika, binyuze mu kuzishakira amasoko ahamye no guhuriza hamwe ibyo ibihugu bikenera.
Yatanze urugero rw’uburyo bwo guhuriza hamwe amasoko y’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bya Afurika (African Pooled Procurement Mechanism), avuga ko bwafasha kongera ubushobozi bwo kugura ibikorerwa ku mugabane no kubahiriza ubuziranenge bwabyo
Yasabye kandi ko ubufatanye mpuzamahanga bwagenderwaho mu kwimurira Afurika ikoranabuhanga n’ubumenyi kugira ngo ibashe kwikorera ibyo ikenera.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwishimira ari rufite icyicaro cy’Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency) i Kigali, kandi ko rukomeje kwiyemeza gushyigikira ko gitangira gukora neza.
Yasabye ko ibyo Afurika yiyemeza bigaragazwa n’ibikorwa bifatika
Isomo rya kane Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagarutseho ni uko ibyo Afurika yiyemeza mu guteza imbere urwego rw’ubuzima bigomba guhinduka ibikorwa bifatika kandi hakagenzurwa ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
Yavuze ko umugabane udafite ikibazo cyo kubura amatangazo, amasezerano n’imbonerahamwe zigaragaza ibyo ibihugu byiyemeje, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukureba niba amafaranga yemejwe azatangwa agera ku mavuriro no ku barwayi.
Yashimangiye ko hakwiye gukurikiranwa amafaranga yasezeranyijwe n’ayishyuwe, igihe yatangiwe ndetse n’umusaruro yatanze, kandi ko igihe intego zitagezweho hagomba gukorwa isuzuma rigakurikirwa n’ingamba zo gukosora ibitagenda neza.
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yavuze ko nta gihugu cya Afurika gishobora kwiyubakira cyonyine ubushobozi bwose gikenera mu rwego rw’ubuzima, bityo ko ibihugu bikwiye kurushaho gufatanya mu gusangira ubumenyi, guhuriza hamwe amasoko no guteza imbere inganda n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Yagize ati: “Ubushobozi bwa Afurika bwo kwigira mu rwego rw’ubuzima buzashingira cyane ku byo twubaka dufatanyije nk’umugabane, nk’uko buzashingira ku byo buri gihugu kigeraho cyonyine. Nimucyo dufatanye kugera kuri iyi ntego nk’Abanyafurika.”
Inama mpuzamahanga ya gatanu yiga ku buzima rusange muri Afurika (CPHIA) irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ihuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu by’ubuzima, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima, baganira ku bibazo byugarije ubuzima bw’abaturage n’ingamba zo kubikemura.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE