Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) Patricia Scotland, yishimiye kugaruka i Kigali mu Nama Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi (AGRF2022).
Ku wa Mbere yakuriwe na Clemantine Mukeka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Patricia Scotland yavuze ko muri iyi nama iteraniye i Kigali guhera ku wa Mbere, azagaruka kuri gahunda za Commonwealth mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’akamaro k’umutekano w’ibiribwa mu bihugu bihuriye muri uwo Muryango.
Yagize ati: ”Nishimiye kwitabira umuhango wo gufungura inama ya AGRF2022 i Kigali. Ubunyamabanga bwa Commonwealth bwiyemeje gukorana n’ibihugu bihuriye muri uwo muryango n’abikorera, mu kubaka umutekano w’ibiribwa n’ubushobozi binyuze mu kwagura imirimo y’ikoranabuhanga mu buhinzi.”
Uyu muyobozi waherukaga i Kigali mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverioma bo mu bihugu bigize Commonwealth (CHOGM2022).
Avuga ko kugaruka i Kigali ari n’amahirwe yo guhura n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda no gukurikirana umusaruro wa CHOGM2022.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE