Politekiniki y’u Rwanda igiye gutangiza amasomo y’ubukanishi bw’indege

Politekiniki y’u Rwanda igiye gutangiza amasomo y’ubukanishi bw’indege

Ubuyobozi bwa Politekiniki y’u Rwanda (Rwanda Polytechnic/RP) bwatangaje ko buteganya gutangiza amasomo y’ubukanishi bw’indege muri Nzeri 2027, mu rwego rwo kongera Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora no gusana indege.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Mucyo Sylvie yavuze ko ku ikubitiro aya masomo azatangirwa ku banyeshuri bize amasomo yihariye arimo Siyansi, Imibare n’Ubugenge, kugira ngo babashe gukurikirana neza ubumenyi bujyanye n’ubukanishi bw’indege.

Yavuze ko ikigo kiri kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo hategurwe integanyanyigisho zijyanye n’ibikenewe mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse hanashakwe inzobere zizigisha ayo masomo.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Huye, nyuma yo gusura ishuri rya Rwanda Polytechnic Koleji ya Huye, aherekejwe n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Muri urwo ruzinduko, berekwe ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo byifashishwa mu kwigisha abanyeshuri, birimo laboratwari zigezweho zifasha mu masomo ya tekiniki, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’ubumenyi bujyanye no gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Dr. Mucyo Sylvie yavuze ko mu bafatanyabikorwa RP iri kuganira na bo ku itangizwa ry’aya masomo harimo Ikigo cy’Igihugu cy’Indege, RwandAir, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege, ndetse n’abandi bo mu rwego rw’abikorera.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr. Mucyo Sylvie yavuze ko bitegura kwigisha amasomo yo gukanika indege

Yagize ati: “Mu bafatanyabikorwa twatangiye kuganira na bo hagamijwe kuvugurura integanyanyigisho z’aya masomo harimo RwandAir n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), ndetse n’abandi bari mu nzego z’abikorera. Ibi bizadufasha gushyira mu bikorwa iyi gahunda igamije gutuma u Rwanda rubona Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubushobozi mu gukanika indege.”

Hazifashishwa inzobere zo mu mahanga

Ku bijyanye n’abarimu bazigisha aya masomo, Dr. Mucyo yavuze ko mu ntangiriro bazifashisha inzobere ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe hazaba hakomeje gutegurwa Abanyarwanda bazasimbura abo barimu.

Yasobanuye ko Leta yatangiye kohereza Abanyarwanda kwiga amasomo ajyanye n’ubukanishi bw’indege mu mahanga, kugira ngo nibagaruka bazabashe kugira uruhare mu gutanga ayo masomo no guteza imbere uru rwego mu Rwanda.

Iyi gahunda izafasha u Rwanda kubona inzobere z’Abanyarwanda mu bijyanye no gusana no gufata neza indege, bikagabanya icyuho cy’ubumenyi n’abakozi bakenewe muri uru rwego rw’ubwikorezi.

Koleji ya Huye yaguye ibikorwa byayo

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic Koleji ya Huye, Lt. Col. Twabagira Barnaba, yavuze ko ikigo ayobora kimaze gutera imbere mu gutanga ubumenyi n’ubumenyingiro bifasha abanyeshuri kwitegura neza isoko ry’umurimo.

Yagaragaje ko abanyeshuri baharangiza bafite ubushobozi bwo gukorana n’ibigo by’abikorera, harimo n’ibyo mu mahanga, mu gihe abandi bihangira imirimo bakoresheje ubumenyi baherewe muri iryo shuri.

Yongeyeho ko iri shuri rifite gahunda yo kugeza ubumenyi ku baturage batuye mu nkengero zaryo, izwi nka ‘Community Outreach’, aho abanyeshuri basangiza abaturage ubumenyi bujyanye n’ibyo bakora buri munsi, birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubwubatsi.

Iyi gahunda igamije gutuma ubumenyi butangirwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bugera no mu baturage, bukabafasha kunoza imikorere yabo no kwiteza imbere.

Itangizwa ry’amasomo y’ubukanishi bw’indege muri Rwanda Polytechnic ritegerejweho kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gutegura abakozi b’inzobere mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse no guha urubyiruko amahirwe mashya yo kwiga imyuga ikenewe ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abashaka kweguza Minisitiri w’Ingabo yabise abakina ikinamico 10 Ugushyingo 2026 Saa 16:45
  2. Amajyaruguru: Kwanga inoti zitarata agaciro biteza amakimbirane 10 Ugushyingo 2026 Saa 15:55
  3. Pallaso yanze kwivanga mu makimbirane ya Chameleone na King Saha 10 Ugushyingo 2026 Saa 15:15
  4. Gicumbi: Uburembetsi bwa kanyanga bukomeje gushyira urubyiruko mu kaga 10 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  5. Gatsibo: Yeza ibilo 60 ku giti cy’umwumbati, akinjiza miliyoni 1,5 Frw ku mwaka 10 Ugushyingo 2026 Saa 14:19