Kimi Antonelli yegukanye Formula One ya 2026 yandika amateka mashya

Kimi Antonelli yegukanye Formula One ya 2026 yandika amateka mashya

Umutaliyani Kimi Antonelli w’imyaka 20, yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukiri muto wegukanye Shampiyona yo gusiganwa mu modoka nto ya Formula One muri uyu mwaka wa 2026.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, ni bwo mu muhanda wa Autódromo Hermanos Rodríguez, wo muri Mexique hakiniwe isiganwa rya 19 mu masiganwa 23 ateganyijwe ku ngengabihe y’uyu mwaka wa 2026.

Iri siganwa ryegukanywe n’umuholandi Max Verstappen bimuhesha amanota 25 yiyongera ku yo yari asanganwe agira 261, ariko ntiyanyura Kimi Antonelli wasabwaga amanota abiri akegukana shampiyona y’uyu mwaka wa 2026. 

Uyu Mutaliyani ukinira Mercedes yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 15, ahita agira amanota 380 bimuhesha kwegukana shampiyona mu gihe hasigaye amasiganwa ane.

Kimi Antonelli yabaye umukinnyi wa mbere Shampiyona ya Formula One afite imyaka 20, akaba ari na we usoje urugendo rw’imyaka 73 yari ishize nta Mutaliyani wegukana iyi shampiyona, nyuma ya Alberto Ascari wabikoze mu 1953.

Muri uyu mwaka wa 2026, Antonelli yegukanyemo Grand Prix icyenda zo mu Bushinwa, u Buyapani, Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Monaco, u Bubiligi, u Butaliyani, Espagne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kimi Antonelli yahigitse abarimo Umwongereza Lewis Hamilton uri ku mwanya wa gatatu, akaba ari na we kugeza ubu wegukanye Formula One nyinshi mu mateka, aho yatwaye zirindwi anganya na Michael Schumacher.

Max Verstappen na Lewis Hamilton bishimiye intsinzi ya Kimi Antonelli
Isiganwa 19 muri 23 ateganyijwe muri uyu mwaka ryakinwe muri Mexico ku Cyumweru
Kimi Antonelli yandika amateka mashya yo kuba umukinnyi ukiri muto wegukanye isiganwa rya Formula one
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
moses

Umutaliyani Kimi Antonelli w’imyaka 20, yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukiri muto wegukanye Shampiyona yo gusiganwa mu modoka nto ya Formula One muri uyu mwaka wa 2026.
i like its

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 16,4 Frw mu minsi 5 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:59
  2. Sobanukirwa ibimenyetso byo gucura k’umugore 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:16
  3. Indirimbo InshaAllah ya The Ben yajuje miliyoni 10 z’abayirebye kuri YouTube 2 Ugushyingo 2026 Saa 12:15
  4. USA:  Impanuka y’indege yahitanye abantu icyenda 2 Ugushyingo 2026 Saa 11:57
  5. Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mali mu gushaka itike ya CAN 2027 1 Ugushyingo 2026 Saa 22:24