Abaturage ku rwego rw’Umudugudu bazagaragaza ibikorwa by’iterambere bifuza byihutirwa ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2027/2028, bikazibandwaho mu igenamigambi ry’ibikorwa by’iterambere ku rwego rw’Akarere, ariko abaturage na bo ibyo bashoboye gukora bakabyikorera bakunganirwa ku byo batashobora, bityo, uruhare rw’umuturage rukagaragara mu bikorwa bituma imibereho irushaho kuba myiza.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2027/2028, ibikorwa biteganyijwemo bizaba byatanzwe n’abaturage ku Mudugudu bikazashyirwa mu igenamigambi bikajyanishwa na gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) y’imyaka itanu (2024–2029) yemejwe na Guverinoma y’u Rwanda igamije kwihutisha iterambere no kugera ku ntego za Vision 2050.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzuma muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Jean Claude yavuze ko by’umwihariko ukwezi k’Ukwakira ari Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, bityo ubu umuturage ku Mudugudu yahawe umwanya ku kugaragaza ibikorwa bigahura n’intero ‘Umuturage ku isonga’.
Yagize ati: “Igenamigambi ni ubuzima bw’umuturage, ni ubuzima bwa buri munsi kandi Igihugu cyacu cyahisemo gushyira umuturage ku isonga, bivuze ko duhera ku bikorwa by’igenamigambi, ibikorwa bimuteza imbere ni yo mpamvu twifuje ko tujya tugira igihe abaturage bagira uruhare mu igenamigambi batanga ibitekerezo bifatika birimo ibijya mu ngengo y’imari n’imihigo ariko hakaba n’ibyo ashobora kwikorera.”
Yakomeje asobanura ko ibyo bitekerezo bigendera kuri gahunda y’igenamigambi ku rwego rw’Igihugu, hakaba haranashyizweho Ukwezi kwahariwe igenamigambi.
Ati: “Tunashingira kuri gahunda nkuru y’igenamigambi nkuru tubifashijwemo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MININFRA), Ni ukwezi kuba kurimo ibikorwa bitandukanye abaturage n’abayobozi baregerana ngo tumenye uko ibikorwa by’iterambere bishyirwa mu bikorwa mu Turere, kuko dufite gahunda y’imyaka 5 y’iterambere.
Ni gahunda ihura nuko twatangije inzira y’iterambere ni gahunda y’uburyo igenamigambi rikorerwa ku Mudugudu, turifuza ko igenamigambi riba ubuzima bw’Umudugudu, ari yo mpamvu twifuza muri iyo gahunda harimo ko tugomba kuba dukorera igenamigambi twikoreye ku Mudugudu, tukagira ibyo twikorera twishyiriraho, ariko na bya bindi tudashoboye bikaba byashyikirizwa inzego zifite ubushobozi, zishobora no gushaka ingengo y’imari.
Yavuze ko nk’Umudugudu haba hagomba gushyirwaho uburyo bwo kwishakira ingengo y’imari binyuze mu bafatanyabikorwa bari mu Mudugudu, abahakomoka n’abaturage bari mu Mudugudu.
Yagize ati: “Ni gahunda twumva izakura igenamigambi mu zindi nzego ahubwo igenamigambi rigahera ku Mudugudu n’ubuzima bw’Umudugudu, ukaba ufite gahunda ry’iterambere ryawo, ukagira gahunda y’iterambere ry’igihe runaka kugira ngo abaturage bose bafatanye kuyishyira mu bikorwa.”
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, Nshimiye David yabwiye Imvaho Nshya ko abayobozi bajya bababwira ibikorwa bizakorwa mu gace kabo, ariko ko abona bikorwa gusa mu by’ukuri ibidashoboye kugerwaho ntabyiteho.
Yagize ati: “Mu nama zitandukanye abayobozi badusobanurira ibikorwa bizakorwa ariko usanga ntabyitaho, njya kubona nkabona hubatswe ikiraro, ivomo gutyo gutyo. Sinamenya niba byose bikorwa.”
Ku bijyanye no kuba noneho bishyizwe ku Mudugudu, ubwabo abawutuye bakagira uruhare, mu kugaragaza ibikorwa byihutirwa bakanabikora ubwabo byaba ngombwa bakunganirwa, yagize ati: “ Kugena ibikorwa dukeneye byihutirwa ubwacu, ndetse tukajya tugira n’ibyo dukora ubwacu ni byiza, tuzajaya tuba tuzi neza ko bitureba, bityo tubigire ibyacu, tunabikurikirane.”
Muteteri Seraphina wo mu Karere ka Muhanga, we yavuze ko muri rusange babona ibikorwa by’iterambere nk’imihanda, amasoko byubakwa.
Ati: “Hano mu mujyi no mu nkengero mbona hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye, ntekereza ko biba ari gahunda y’ibikorwa Akarere kateganyije, bigamije imibereho myiza y’abaturage.”
Ibikorwa abaturage ubwabo bagizemo uruhare mu mitegurire, ibyifuzo byabo bakabigiramo uruhare, biroroha no kubikora, kubikurikirana, bikihutisha iterambere ryabo kuko baba babigize ibyabo.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE