Ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 8,8%

Ubucucike mu magororero y’u Rwanda bwagabanyutseho 8,8%

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko Ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanyutse buva kuri 110% mu mwaka wa 2024/2025 bugera kuri 101,2% mu mwaka wa 2025/2026, bingana n’igabanuka rya 8,8%.

Ibi byagaragajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Raporo y’ibikorwa by’iyo Komisiyo, ikubiyemo ibyavuye mu igenzura ryakozwe mu magororero bigo bifungirw abantu mu mwaka wa 2025/2026.

Komisiyo yavuze ko iri gabanyuka ryatewe n’ingamba zitandukanye zafashwe mu butabera, zirimo gahunda y’ubuhuza ku rwego rw’ubugenzacyaha, kurekura ukekwaho icyaha akagenerwa ibyo agomba kubahiriza, gutanga ihazabu hatabayeho kuburana, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (plea bargaining), ibihano bitari igifungo n’iburanisha rikoresha ikoranabuhanga (E-Court).

Hari kandi irekurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 1.874 ryabaye ku wa 4 Werurwe 2026.

Nubwo ubucucike bwagabanyutse, NCHR yagaragaje ko umubare w’abafungiye mu magororero ugikomeje kuba munini, ku buryo bikomeza gushyira igitutu ku bikoresho n’ibikorwaremezo byifashishwa mu kwita ku bagororwa.

Yagize ati: “Henshi habaye kwagura amagororero, ariko ntibivuze ko umubare w’abajya mu magororero wagabanyutse. Twajyaga dusangamo hafi ibihumbi 60, ariko ubu twasanzemo hafi 70.000.”

Umurungi yasabye ko hakongerwa imbaraga mu gushaka ibikoresho bikenerwa n’abagororwa, agaragaza ko umubare munini wabo utuma ibikoresho byifashishwa mu buzima bwa buri munsi bishaje vuba. Yasabye abikorera gushaka uko bafatanya n’inzego bireba mu gutanga ibyo bikoresho.

Ibibazo bikigaragara mu magororero

Igenzura rya NCHR ryagaragaje ko hari intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bw’abafunzwe no kunoza imibereho yabo, by’umwihariko mu bijyanye n’amafunguro, amazi meza, isuku, kugabanya ubucucike no kwita ku byiciro byihariye birimo abana, abagore batwite n’abonsa, abantu bafite ubumuga, abageze mu zabukuru n’abanyamahanga.

Icyakora, Komisiyo yasanze hakiri ibibazo birimo ubucucike muri kasho zimwe na zimwe n’inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge ku mibereho y’abafungiye mu bigo bitandukanye, basaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo ibibazo byagaragajwe bikemurwe.

Depite Bakundufite Christine yabajije impamvu abantu bafite indwara zandura n’abafite ibibazo byo mu mutwe hari aho bafungirwa hamwe n’abandi badafite ibyo bibazo.

Yagize ati: “Komisiyo yasanze hari ahatari ibyumba byihariye byagenewe abagaragayeho imyitwarire idahitse, n’abafite uburwayi bwandura. Nibajije niba Komisiyo nta kintu yaganiriye n’inzego bireba.”

Depite Wibabara Jennefer na we yagaragaje impungenge ku bucucike bukigaragara mu magororero, mu gihe ibyaha bikomeje kwiyongera.

Yagize ati: “Hakenewe uburyo bwo kubaka mu buturage ku buryo ibibazo bituma abantu bajya mu magororero bigabanyuka aho kongera amagororero.”

Depite Mukarusagara Eliane yavuze ko mu magororero amwe n’amwe basuye basanze ubucucike butuma isuku iba ikibazo, asaba ko hashakwa ibisubizo birambye.

Yagize ati: “Muri iyo raporo igenzura rwakozwe mu bigo 22, muri byo hari ibyumba bitandukanye ku bagabo n’abagore. Muri ibi byumba byihariye hari ibigo birindwi bishyirwamo aho abana b’abahungu babana n’abagabo.”

Yongeyeho ko mu Kigo Ngororamuco cya Rusizi hari aho usanga abana b’imyaka 10 bafungirwa hamwe n’abagabo.

Hon Mukarusagara yavuze kandi ko mu bigo bimwe na bimwe nta bwogero buhagije buhari, ku buryo abafungiye muri ibyo byumba babura aho biyuhagirira n’aho kwinyagamburira.

Ati: “Nk’abo bantu baba banabasha kuhogera gute? Nta n’ubwo banaryama. Ukuntu utwo twumba tungana, twinjiramo haranukaga rwose n’inda zitondagira tuzireba.”

Perezida wa NCHR, Umurungi Providence, yasobanuye ko ikibazo cy’ubucucike cyiganje cyane muri kasho, cyane cyane mu bigo bifungirwamo abantu by’igihe gito, birimo ibyo mu mijyi no hafi y’imipaka.

Ku bijyanye n’abana bari munsi y’imyaka 10 basangwa mu magororero, Komisiyo yavuze ko iyo ibasanze ahafungirwa abantu bakuru, ikora ibishoboka kugira ngo barekurwe.

Raporo igaragaza ko Igororero rya Rwamagana ari ryo rifite umubare munini w’abarifungiyemo, aho habarurwa abasaga 15 000.

Komisiyo yasanze umubare wabajyanwa mu bigo ukomeza kwiyongera kuko wavuye 8 784 mu mwaka wa 2024/2025 ugera kuri 11 369 mu mwaka 2025/2026, ndetse hakiri ibibazo bitarakemuka birimo ubucucike mu bigo bimwe na bimwe, ibidakora ijonjora ku gihe bigatuma hari ababimaramo igihe kirenga icyateganyijwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umubano w’u Rwanda na Mozambike ni ntamacyemwa – Col (Rtd) Ndamage 29 Ukwakira 2026 Saa 17:37
  2. Dafroza Gauthier yasigiye Abanyarwanda umurage wo guharanira ubutabera no kuba ijwi ry’abishwe muri Jenoside 29 Ukwakira 2026 Saa 17:10
  3. Bugesera: Abatuye hafi y’ahazabera isiganwa rya ‘Formula 1’ biteze amahirwe menshi 29 Ukwakira 2026 Saa 16:21
  4. Flávio Bolsonaro yahungiye muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora muri Brazil 29 Ukwakira 2026 Saa 16:10
  5. Shema Fabrice wayoboye FERWAFA yijeje ko atazajya kure y’umupira w’amaguru  29 Ukwakira 2026 Saa 14:38