Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasabye amadini n’amatorero kongera imbaraga mu bikorwa byo gutegura abagiye kubaka ingo mu rwego rwo kurushaho kubaka imiryango itekanye, kuko ibibazo byo mu miryango bidasenya imibereho n’ubukungu by’abayigize gusa ahubwo bisenya n’Igihugu.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ubwo Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) ryimikaga Arikiyepisikopi wa Gatanu akaba n’Umushumba Mukuru waryo, Musenyeri Dr. Gahima Manasseh, wasimbuye Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, wari umaze imyaka 8 muri izo nshingano.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin yasabye amadini n’amatorero gukomeza gufatanya na Leta mu kubaka imiryango itekanye kandi ishoboye, ishingiye ku ndangagaciro za Kinyarwanda, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kubaho neza no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Byagaragaye ko ibibazo bisenya imiryango yacu bidindiza ubukungu bw’ingo ndetse bikaba intandaro y’ibindi byaha n’amakimbirane.”
Yavuze ko kubaka imiryango itekanye bisaba ubufatanye hagati ya Leta n’amadini n’amatorero, asaba abanyamadini kurushaho gutegura neza abagiye gushinga ingo, hanozwa ndetse hakanashyirwa imbaraga mu nyigisho bahabwa.
Yagize ati: “Twese twifuza kugira imiryango ikomeye kandi itekanye, aho abayigize barangwa n’indangagaciro nziza zibereye Umunyarwanda, kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera imbere. Turasaba amadini n’amatorero kunoza no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutegura neza abagiye kubaka ingo bakurikije amategeko y’Igihugu cyacu.’’
Minisitiri w’Intebe asabye ibi mu gihe hakomeje impungenge mu Banyarwanda kubera gatanya zikomeza kwiyongera, aho Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza bw’u Rwanda yagaragaje ko imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye mu nkiko zose zageze kuri 6 799, bikaba bigaragara ko ibi birego byikubye hafi 2,5 ugereranyije n’imanza zari mu nkiko mu mwaka wari wabanje.
Iyo Raporo kandi igaragaza ko mu mezi atandatu ya 2026 gusa, inkiko z’u Rwanda zakiriye imanza za gatanya 3 620, mu gihe Raporo yitwa Civil Registration and Vital Statistics y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ya 2025, yagaragaje ko gatanya zanditswe mu irangamimerere mu 2025 zari 4 479, naho abahawe gatanya n’inkiko bakaniyandikisha mu irangamimerere mu 2025 bari bari ingo 2 629.
Mu bihe bitandukanye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakunze gukebura abashaka gushinga ingo, abagira inama yo kurutegura aho kumara umwanya bategura ibirori kandi bakirinda gusesagura, bakubaka bashingiye ku rukundo, kujya inama ndetse no koroherana.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE