Nyaruguru: Bahagarukiye ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu bana 

Nyaruguru: Bahagarukiye ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu bana 
Mu mashuri yo mu Karere ka Nyaruguru hagaragaye abana bafite ingengabitekerezo (ifoto ya AI)

Ubuyobozi n’abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bagaragaza imbaraga bashyize mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu bana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko, nk’uko byashimangiwe na Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu mwaka wa 2025.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Nyaruguru kari ku mwanya wa 9 n’amanota 96,60% mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, ariko hakaba hakiri icyuho cy’ingengabitekerezo ya Jenoside yashibutse mu bana bato. 

Mu biganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byahuje abatuye Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe muri uku kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa, Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène yagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, ariko anagaruka ku ngengabitekerezo yagaragaye mu bana b’i Nyaruguru mu bihe bitandukanye.

Ati: “Turishimira intambwe imaze guterwa mu bumwe bw’Abanyarwanda, ariko ntabwo turagera ku 100%. Ingengabitekerezo ya Jenoside ntabwo ikigaragara cyane mu bantu bakuru, kuko n’uwaba ayifite abigumana mu mutima. Ariko ikibabaje ni uko ubu abana bato ari bo isigaye igaragaramo nk’uko byagaragaye muri Nyaruguru.” 

Akomeza avuga ko intambwe yatewe itazasubira inyuma, ahubwo ari ukongera imbaraga mu biganiro bikagera kuri bose mu byiciro bitandukanye.

Asobanura ikibazo cy’ingengabitekerezo yagaragaye mu bana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel, na we yemeje ko hari abana bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bose bakaba bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko.

Ati: “Mu mwaka wa 2024, abana biga mu mashuri abanza ku bigo bitandukanye bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Umwana wo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Gahotora (EP. Gahotora) yabwiraga umwana w’uwarokotse Jenoside ko adashobora gukina na we kubera ko badakina n’inzoka.”

Akomeza avuga ko abana ibyo babwira bagenzi babo ari ibyo bumvana ababyeyi babo, kuko ingengabitekerezo yo ku ishyiga bigaragara ko ihari.

Yakomeje agira ati: “Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Cyona (GS. Cyona), ishuri riherereye mu Murenge wa Rusenge, umwana wo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza yahamagaraga abandi bana akababwira ngo nyereka mu kiganza cyawe nkubwire ko uri Umuhutu cyangwa Umututsi. Uretse amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo mu kiganza cy’umuntu habamo ubwoko.”

Meya Murwanashyaka avuga ko batabirebereye, ahubwo bahise batangiza ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa mu bigo byose by’amashuri by’Akarere ka Nyaruguru.

Ati: “Twabanje kumenya ababyeyi b’abo bana, turabaganiriza. Ibiganiro byatanzwe mu bigo byose no mu zindi nzego kugera ku rwego rw’Umudugudu. Ntitugomba kuroga abana tubaha ingengabitekerezo haba ku ishyiga cyangwa ku ishuri.”

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rugomba gusigasirwa n’Abanyarwanda haherewe ku gutoza abana bato indangagaciro z’umuco na kirazira kuko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza, bakaba ababyeyi n’abayobozi b’ahazaza Igihugu gihanze amaso.

MINUBUMWE ihamya ko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyavuye kuri 82,3% mu mwaka wa 2010, kigera kuri 92,5% muri 2015, kirazamuka kigera kuri 94,7% muri 2020, ubu kikaba kiri kuri 95,3%.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye inzego zose kudatezuka ku gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside
Abayobozi batandukanye barimo abavuka i Nyaruguru, bitabiriye ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kivumbi King yateguje igitaramo gisoza umwaka 23 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  2. U Bushinwa: Umutingito ukomeye wishe abantu 16 23 Ukwakira 2026 Saa 11:35
  3. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  4. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  5. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08