Iburasirazuba: Guverineri Gasana yasabye abayobozi kumenyekanisha RFL

Iburasirazuba: Guverineri Gasana yasabye abayobozi kumenyekanisha RFL

 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana, yasabye inzego zitandukanye muri iyi Ntara by’umwihariko Inzego z’ibanze kumenyekanisha Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL). 

Yabigarutseho ku wa Gatatu taliki 31 Kanama 2022 mu Karere ka Kayonza, mu bukangurambaga ‘MenyaRFL’ bwatangijwe n’ubuyobozi bwa RFL mu rwego rwo kumenyekanisha serivisi batanga.

Guverineri CG Gasana ahamya ko basobanukiwe icyerekezo, inshingano, ububasha RFL ifite, ibikoresho bafite, ibibazo bakiriye bijyanye n’ubwunganizi mu butabera.

Avuga ko nk’ubuyobozi mu Nzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba bari basanzwe bafite amakuru kuri RFL nk’ikigo cya Leta ariko ko batari bazi ibikoresho n’ubushobozi bafite.

Ati: “Ibyo tutari dufite ni ubumenyi buhagije no kumenya ibikoresho bafite ndetse n’ubushobozi bafite bwo gukorera mu Rwanda n’aho bageze mu iterambere”.

CG Gasana ahamya ko RFL igira uruhare mu gutanga ubutabera bunoze mu Ntara y’Iburasirazuba. 

Mbonyumuvunyi Radjab, Meya w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko abaturage banyotewe n’ubutabera kandi bwizewe. Ati: “Twumva ko RFL ije kudufasha gutanga ubutabera bwuzuye kandi bwiza”.

Avuga ko gukubita no gukomeretsa, kwica, gufata ku ngufu n’ibindi byaha mu kubikurikirana hakenerwa ibimenyetso akagaragaza ko uwabikoze, akenshi abihakana.

Aha ni ho ahera avuga ati “RFL rero ije kudufasha gutandukanya umwere n’umunyacyaha bikazafasha n’ubutabera bwacu mu gutanga ubutabera bwizewe kandi bushingiye ku bimenyetso”.

Ubukangurambaga bwiswe ‘MenyaRFL’, bwateguwe bugamije kumenyekanisha mu baturage serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr Karangwa Charles, yasobanuriye inzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba serivisi z’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera.

Yavuze ko biri muri gahunda yo kwegereza serivisi abaturage no kuzibasobanurira hagamijwe kunoza imitangire yazo.

RFL itanga serivisi zitandukanye zirimo ADN (Gupima uturemangingo ndangasano); gusuzuma uburozi n’ingano ya alukoro mu mubiri; gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42