Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yabonetse muri iki gihugu.
Itangazo Minisiteri y’Ubuzima ya Nigeria yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026 rivuga ko uwanduye Ebola yagaragaye ku butaka bw’iki gihugu, mu Mujyi wa Abuja, avuye muri Uganda.
Iyi Minisiteri yatangaje kandi ko abantu 44 bimaze kumenyekana ko bahuye n’uyu murwayi w’umugore, bakomeje gukurikiranirwa hafi.
Icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo cyadutse muri Gicurasi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite abarenga 9000 banduye na 4000 bapfuye, gikomeje gukwirakwira mu bindi bihugu bya Afurika birimo Kenya, aho kugeza ubu abantu umunani ari bo bamaze kwandura, umwe muri bo akaba yaritabye Imana.
Uganda yagaragayemo abarwayi ba Ebola muri Gicurasi na Kamena, ariko muri Kanama itangazwa ko itakirangwamo iyo virusi






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE