Uko ibyamamare byakiriye gusaba imbabazi kwa Yago Pon Dot

Uko ibyamamare byakiriye gusaba imbabazi kwa Yago Pon Dot

Ibyamamare nyarwanda mu ngeri zitandukanye bishimiye umwanzuro ntakuka wa Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon Dat mu muziki nyuma yo gusaba imbabazi bamushimira iyo ntambwe yateye.

Ni nyuma y’uko Yago yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa yanditse asaba imbabazi ku biganiro bitandukanye yagiye akora ku muyoboro we wa YouTube avuga ko hari aho yaganjwe n’umujinya akavuga imvugo zidakwiye.

Ibyamamare nyarwanda bishimiye umwanzuro ntakuka wa Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon Dat mu muziki wo gusaba imbabazi bamushimira intambwe yateye. Ni nyuma y’uko Yago yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa yanditse asaba imbabazi Bruce Melodie n’Abanyarwanda ku biganiro bitandukanye yagiye akora ku muyoboro we wa YouTube avuga ko hari aho yaganjwe n’umujinya akavuga imvugo zidakwiye.

Muri iyo baruwa yashyize ahagaragara tariki 20 Ukwakira 2026, yasabye imbabazi yitsa by’umwihariko ku magambo yavugiye mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube ku wa 28 Nzeri 2026, cyari gifite umutwe ugira uti “Yago aje gusesengura umuziki. Leta itunge itoroshi muri iyo miziki!”

Muri iyo baruwa hari aho yagize ati : “Ese ayo mategeko yawe ni ubwoko ki? […] Ni nka ya yandi ya Gitera!” Icyo gihe yavugaga ku ndirimbo Itegeko rya Kane ya Bruce Melodie. Ati “Iyi mvugo mbi, idakwiriye, yuje guhubuka kandi yahuranya irebewe mu mateka y’Igihugu cyacu, yabuzemo kwitwararika.”

Yongeyeho ati “Ndicuza, ndigaya mbikuye ku mutima kuba byaravuzwe nanjye kandi ku muyoboro w’ikigo cyanjye. Nshingiye ku mateka y’igihugu cyacu ntibyari bikwiriye na busa! Ndasaba imbabazi nanisegura cyane kuri buri wese wakozweho n’iriya mvugo y’igereranya na Gitera. Ntiyari ikwiye na busa.”

Ni ibaruwa yasamiwe hejuru n’abakunda uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru rinyuzwa kuri murandasi bamushimira ubwo butwari yagize bwo gusaba imbabazi. Umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alexis yagize ati : “Uyu ni we Nyarwaya Innocent wanjye nzi neza, ntewe ishema nawe murumuna wanjye.”

Uwabaye umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yagize ati : “Ntewe ishema nawe ku rwego rwo hejuru, muvandimwe wanjye.”

Umubyinnyi ubifatanya no kuvanga umuziki, General Benda yagize ati: “Ndanezerwe ku mwanzuro wawe, ngwino urare.”

Uwitwa Ag Promoter uzwi mu kwamamaza ibihangano bitandikanye na we yagize ati: “Byiza, ikaze mu rugo.”

Muri iyo baruwa ya Yago, yanagaragaje ko hari ibikorwa byagiye bigaragara mu ruganda rw’imyidagaduro, bifashisha ibyamamare mu gukwirakwiza ubutumwa bushobora kubiba urwango mu Banyarwanda, avuga ko atifuza ko izina rye cyangwa iry’ikigo cye ryahuzwa n’ibyo bikorwa.

Ati “Aha simparangwa, sinanahikoza kandi ibi ntibishidikanyweho bidasubirwaho. Ndi kumwe 100% n’umurongo wa Leta yacu wa ‘Ndi Umunyarwanda’. Abatari kumwe na wo, mbamaganye ubu n’iteka ryose!”

Yago muri iyo baruwa yasezeye burundu gukemura ibibazo abinyujije mu bikorwa bigamije gushyamiranya abantu, gusebanya no guterana amagambo. Ati “Kugeza none ku wa 20/10/2026, niseguye kandi nsabye imbabazi aho hose, mu buryo bwose, mu ngiro mu mvugo. Uwo tutazahuza mu rugendo rw’akazi kaniye, tuzabicoca. Bitunaninye, nzisunga inzego zibishinzwe, nshake ubutabera nk’uko namaze kubigenza ubu.”

Yago Pon Dat amaze imyaka ibiri ari muri Uganda, aho yagiye ku wa 30 Kanama 2024, agatangaza ko avuye mu Rwanda atari uko arwanze, ahubwo ko ahunze agatsiko k’abantu yashinjaga gushaka kumugirira nabi.

Yago yasabye imbabazi ashimirwa n’ibyamamare bitandukanye

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr Utumatwishima yerekanye umuti wavugutiwe ikibazo cy’imyambarire y’urubyiruko idahwitse 21 Ukwakira 2026 Saa 13:31
  2. Nigeria yabonye umurwayi wa mbere wa Ebola 21 Ukwakira 2026 Saa 11:58
  3. Burkina Faso yasubijeho igihano cy’urupfu 21 Ukwakira 2026 Saa 10:46
  4. Amagare: Masengesho yahesheje u Rwanda umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika 21 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  5. Champions League: PSG yanyagiye FC Barcelona, Man City na Liverpool zitwara neza 21 Ukwakira 2026 Saa 08:59