Minisiteri y’Ubutabera muri Burkina Faso yatangaje ko yasubijeho igihano cy’urupfu nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ibyemeje ku bwumvikane. Iki cyemezo kiri mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, rihindura icyemezo cyo gukuraho igihano cy’urupfu cyafashwe mu 2018.
Ubuyobozi bwa Burkina Faso buvuga ko kugarura icyo gihano bigamije gukomeza kubungabunga umutekano rusange, kurengera indangagaciro z’igihugu no kongera ingufu mu guhangana n’ibyaha. Iki Gihugu kiyobowe n’abasirikari kuva mu 2022, ubwo habaga ihirikwa ry’ubutegetsi ryayobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré. Umwaka ushize, Traoré yari yatangaje umugambi wo kugarura igihano cy’urupfu.
Ibiro ntaramakuru bya Leta (Agence d’Information du Burkina (AIB) byatangaje ko ibyaha bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu birimo iterabwoba, ubutasi, kugambanira igihugu, kwica umubyeyi wawe no kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byarengeje igihe cyangwa bibujijwe bigateza urupfu rw’abantu.
Icyakora, icyo cyemezo cyateye impungenge imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, cyane ko Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International, wari warasabye Leta ya Burkina Faso kutagarura icyo gihano. Umuntu wa nyuma wishwe hakoreshejwe igihano cy’urupfu muri Burkina Faso hari mu 1988.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE