Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imiryango y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abaturage batuye mu nkengero z’ibirombe bose bangana na 160 000 bashyiriweho uburyo bwo kubona serivisi z’itumanaho, ikoranabuhanga n’imari zikoresha telefone zigendanwa ku giciro kiboroheye.
Hasinywe amasezerano hagati y’Ihuriro ry’Abakozi bo mu rwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda (REWU) na sosiyete y’itumanaho Airtel, agamije kwagura ikoreshwa rya telefone n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Sujay Chakrabarti uyobora Airtel yavuze ko amasezerano azafasha ihuriro gukoresha serivisi za Airtel Money mu bikorwa byaryo bya buri munsi, cyane cyane mu gihe kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ari uburyo bworoshye kandi buhendutse ugereranyije n’ubundi buryo bwo kwishyurana.
Iyi gahunda yo kwegereza Abanyarwanda ikoranabuhanga ijyanye n’ingamba z’u Rwanda zo kwagura ikoreshwa rya telefone zigezweho no gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi.
Binyuze muri ubu bufatanye, biteganyijwe ko abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abaturage bazafashwa kubona telefone zemewe n’izindi serivisi zijyanye nazo ku giciro kiboroheye. Ibi bizatuma benshi barushaho kubona amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho, kwishyurana no gukora ibindi bikorwa bitandukanye.
Umuyobozi wa Airtel yashimye ubufatanye bwa REWU mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, igaragaza ko ubu bufatanye buzafungura amahirwe ku bakozi no ku bakoresha babo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, binyuze mu kubona serivisi z’itumanaho n’iz’imari z’ikoranabuhanga zoroheje kandi zihendutse.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubu bufatanye, abakozi bazashishikarizwa gukoresha serivisi za Airtel zirimo amakarita ya SIM, iminota yo guhamagara, interineti, telefone zemewe n’izindi serivisi za Airtel Money.
Gahunda kandi izashishikariza ikoreshwa ry’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu bikorwa by’abantu ku giti cyabo ndetse n’iby’ubucuruzi, bityo serivisi z’imari zishingiye kuri telefone zigendanwa zikomeze kwaguka mu baturage batuye mu bice bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nkuko bikubiye muri ayo masezerano y’ubufatanye, biteganyijwe ko REWU na Airtel Rwanda biyemeje kugira uruhare mu kubaka urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kurushaho gukoresha ikoranabuhanga, aho abakozi, imiryango yabo n’abaturage bo hafi y’ibirombe bazabona serivisi zibafasha mu buzima bwite, mu miryango yabo no mu mirimo ibyara inyungu.
Ubuyobozi bwa REWU buvuga ko aya masezerano ari intambwe nshya mu kwagura ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abakozi, birenze ibijyanye n’imiterere y’akazi n’uburenganzira bwabo ku kazi.
Eng. Mutsindashaka uyobora REWU yagize ati: ‘’Ni uburyo bwo gushakira abakozi n’imiryango yabo amahirwe yo kubona serivisi z’ikoranabuhanga zabafasha mu buzima bwa buri munsi, mu guhererekanya amafaranga no kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda bugenda burushaho gushingira ku ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ati: “Binyuze muri ubu bufatanye, REWU irashaka gufasha abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imiryango yabo bagera ku 160 000 kubona serivisi z’itumanaho zihendutse, koroherezwa mu bikorwa by’imari bikorerwa kuri telefone no kubona uburyo bworoshye bwo kwishyura n’ibindi. Biteganyijwe ko ibi bizafasha ingo, abacuruzi bato n’abandi baturage bo muri ibyo bice kubona serivisi z’ikoranabuhanga no kuzibyaza umusaruro mu bikorwa byabo bya buri munsi.”
Eng. Mutsindashyaka, yavuze ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bw’ihuriro bwo gushaka ibisubizo bifatika byafasha abakozi kunoza imibereho yabo no guhangana n’ibikenewe bishya bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE