Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson

Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson

Umuhanzi w’umunyabigwi ku Isi Michael Jackson agiye gukorerwa filime mbarankuru igaragaza ibitazwi ku gitaramo cy’amateka yakoze muri Super Bowl nyuma y’imyaka 30 icyo gitaramo kibaye.

Ni filime yiswe ‘Spectacle: Michael Jackson at the Super Bowl’ izasohoka muri Gashyantare 2027, ikazanyuzwa kuri Hulu na ESPN. Iyo filime izibanda ku buryo Michael Jackson n’itsinda rye bateguye igitaramo cyo mu 1993, cyagize uruhare rukomeye mu guhindura igitaramo cyo hagati mu mukino wa Super Bowl kikaba kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki ku Isi.

Ni amakuru yatangajwe na Hulu izwi nk’urubuga rwo kureberaho filime, ibiganiro bya televiziyo n’izindi gahunda kuri internet ndetse na ESPN ikigo kizwi cyane mu gutangaza amakuru ya siporo, imikino n’ibiganiro biyerekeye.

Abateguye iyo filime mbarankuru batangaza ko izayoborwa na Bao Nguyen, ikazagaragaramo amashusho atari yarigeze ashyirwa hanze agaragaza Michael Jackson n’itsinda ryakoranye na we mu kugitegura.

Michael Jackson yataramye muri Super Bowl Halftime Show mu 1993 cyikaba gifatwa nk’imwe mu mpinduka zikomeye kuko uwo muhanzi yagaragaje ko igitaramo cyo hagati mu mukino gishobora kuba igikorwa gikomeye cy’imyidagaduro, kigakurura abantu benshi ku Isi.

Ni filime itegerejweho gufasha abakunzi ba Michael Jackson n’abandi bakurikira imyidagaduro gusobanukirwa neza uko igitaramo cye cyateguwe n’uruhare yagize mu guhindura Super Bowl Halftime Show ikaba urubuga rukomeye rw’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.

Ni Filime yakozwe ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo Skydance Sports, ikigo gikora filime n’ibiganiro bijyanye na siporo kizwi nka Optimum Productions, ikigo gikora filime, na NFL Films, ishami rya NFL rizobereye mu gufata no gutunganya amashusho y’imikino n’inkuru zayo.

Michael Jackson ari mu bahanzi basize urwibutso rutazibagirana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  3. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  4. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25
  5. Musanze: Abashaka kubakisha ibiti mu Kinigi bihanangirijwe  15 Ukwakira 2026 Saa 17:38