Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM), wagaragaje ko abana 4 414 b’abimukira baguye mu ngendo zo kwimuka hirya no hino ku Isi hagati ya 2014 na 2025, ariko umubare nyakuri ukaba ushobora kuba urenze kure bitewe n’uko hari abashobora kuba bataranditswe.
Raporo nshya yakozwe n’Umushinga wa Loni ushinzwe gukurikirana abimukira baburirwa irengero cyangwa bapfira mu nzira (IOM Missing Migrants Project), ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe Imibare y’Abana bari mu Ngendo zo Kwimuka (IDAC), igaragaza ko abana benshi bashobora kuba barapfiriye mu nzira bimukiramo ariko ntibandikwe mu mibare yemewe.
Iyi raporo igaragaza ko muri icyo gihe cy’imyaka 12, Umuryango IOM wanditse abantu hafi 81 000 bapfuye cyangwa baburiwe irengero mu gihe bimukaga hirya no hino ku Isi.
Inyandiko zirenga kimwe cya kabiri cy’izi dosiye, zingana na 44 862 ni ukuvuga 55.5%, nta makuru agaragaza imyaka cyangwa icyiciro cy’imyaka abo bantu barimo zifite.
Urugero rutangwa ni urw’inzira yo mu Nyanja ya Mediterane yo hagati, aho abana bari bagize 19% by’abimukira bageze mu Butaliyani no muri Malta mu 2024, ariko bakaba bari 2% gusa by’abapfuye banditswe.
Umuyobozi w’Ishami rya IOM rishinzwe amakuru, isesengura na politiki, Stuart Campo, yavuze ko buri mwana upfiriye mu rugendo rwo kwimuka akwiriye kubarwa no kwandikwa.
Yagize ati: “Buri mwana upfiriye mu rugendo rwo kwimuka akwiriye kubarwa, nyamara abana benshi ntibagaragara mu makuru. Ntidushobora kurinda abana ibyago tutabona. Dukoranye n’abandi bagize ubunyamabanga n’abafatanyabikorwa ba IDAC, dushobora gukemura ibi byuho no guha za Guverinoma ibimenyetso zikeneye kugira ngo zirokore ubuzima.”
Abana ni bamwe mu bantu batagaragara bih agije mu mibare y’abimukira, nubwo bahura n’ibyago byinshi byo guhohoterwa, gukoreshwa imirimo ku gahato n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwabo.
Raporo igaragaza ko impfu z’abana zitagaragara mu mibare mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere ni abana bapfa mu rugendo rwo kwimuka ariko urupfu rwabo ntirwandikwe na rimwe. Uburyo bwa kabiri ni abana bapfa, impfu zabo zikandikwa, ariko amakuru yabo ntagaragaze ko bari abana.
Iki kibazo gishobora kwibasira cyane cyane ingimbi n’abangavu, bashobora kwandikwa nk’abantu bakuru kubera ko imyaka yabo itamenyekanye neza.
Iyo ibyo byuho byombi bihurijwe hamwe, bigaragaza ko imibare isanzweho ishobora kuba itagaragaza uburemere nyakuri bw’impfu z’abana.
Amakuru yemewe aracyari make
Raporo igaragaza ko inyandiko z’inzego zemewe, zirimo iz’abaganga basuzuma imfu n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko, ari zo zitanga amakuru arambuye kurusha izindi ku myaka y’abapfuye.
Nyamara, izi nyandiko zingana na 18% gusa by’impfu zose z’abimukira zanditswe n’umushinga wa IOM ushinzwe gukurikirana abimukira bapfa cyangwa baburirwa irengero. Mu bana 4 414 banditswe ko bapfuye, 820 gusa ni bo bafitiwe amakuru aturuka muri izo nyandiko zemewe.
Andi makuru menshi akomoka ku miryango itabara imbabare, inkuru zitangazwa n’itangazamakuru, ndetse n’ubuhamya bw’abantu barokotse izo ngendo cyangwa ababyiboneye.
Umuyobozi wa gahunda ishinzwe abimukira n’abimuwe mu Ishakinry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) Marzia Rango, yavuze ko kunoza uburyo bwo gukusanya no gusesengura amakuru ari ingenzi mu kurengera uburenganzira bw’abana bisanga mu ngendo z’abimukira.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE