Navanethem “Navi” Pillay wabaye Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2026.
Ni igihembo cyatangiwe mu Mujyi wa Olso wo muri Norvege kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026.
Komite itegura ibihembo bya Nobel yavuze ko Navanethem Pillay yahawe iki gihembo ku bw’umuhate we wo guteza imbere amahoro n’amategeko mu gukemura amakimbirane no kugeza imbere y’ubutabera abakoze ibyaha bikomeye birimo Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ku Rwanda, izina rya Navi Pillay rifitanye isano ya hafi n’umurage w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.
Pillay yatorewe kuba umucamanza wa ICTR n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 1995. Mu 1999, yatorewe kuyobora uru rukiko, aba Perezida warwo wa kabiri kuva rwashingwa mu 1994, aza kongera gutorerwa indi manda mu 2001.
Muri rusange, yamaze imyaka umunani muri ICTR, ine muri yo ayimara ari Perezida wayo.
Pillay yanagize uruhare mu manza zitandukanye zabereye muri ICTR, zirimo urwa Jean Kambanda, wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi mu 1994.
Kambanda yemeye icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa gufungwa burundu.
ICTR igaragaza ko urwo rubanza rwabaye urwa mbere aho uwahoze ari umukuru wa Guverinoma ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga.
Nyuma yo kuva muri ICTR, Pillay yatorewe kuba umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, mu 2003.
Mu 2008, yagizwe Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, umwanya yamazemo imyaka itandatu.
Navi Pillay w’imyaka 85 yavukiye mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo akaba yarakoze mu nzego z’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye n’izo ku rwego mpuzamahanga.
Iki gihembe yahawe gifite agaciro ka miliyoni 12 z’Amakrone ya Suède, ni ukuvuga hafi miliyoni 1,2$.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE