U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera Abashoramari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

U Rwanda rwongereye imbaraga mu kurengera Abashoramari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ikomeje kongera imbaraga mu gufasha abashoramari gusobanukirwa byimbitse uko ishoramari rikorwa binyuze kuri iri soko, aho abashoramari bagirwa inama zo kugenzura amakuru no gukorana n’abatanga serivisi babifitiye uburenganzira.

Umuyobozi Mukuru wa CMA, Romeo Ngarambe yavuze ko ikoranabuhanga ryoroheje uburyo bwo kubona amakuru n’amahirwe y’ishoramari, ariko ko ryanongereye ibyago byo guhura n’amakuru atari yo ndetse n’uburiganya.

Ngarambe yavuze ko kurengera abashoramari bitangirira ku kubona amakuru asobanutse kandi yizewe. Yagize ati: “Ikoranabuhanga ryagutse uburyo bwo kubona amakuru n’amahirwe y’ishoramari, ariko ryanongereye ibyago byo guhura n’amakuru ayobya ndetse n’uburiganya. Binyuze muri ubu bukangurambaga, turashaka guha abashoramari ubumenyi ngiro bubafasha kugenzura amakuru, gusobanukirwa n’ingaruka zishobora kujyana n’ishoramari no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru ahagije.”

Mbere yo gushora imari, abantu barashishikarizwa kubanza kumva neza igicuruzwa cy’ishoramari, gusuzuma ingaruka gishobora kugira no kugenzura niba umuntu cyangwa ikigo kibagezaho ayo mahirwe y’ishoramari kibifitiye uburenganzira.

Abashoramari kandi bagirwa inama yo kurinda amakuru yabo bwite n’ay’imari no kwitondera ibyifuzo by’ishoramari bibizeza inyungu zidasanzwe cyangwa bibashyiraho igitutu cyo gufata icyemezo mu buryo bwihuse.

CMA ivuga ko kwigisha abashoramari ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bijyana no kugenzura no gukurikirana imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane.

Ubu butumwa burimo kongera gushimangirwa mu gihe u Rwanda rwifatanya n’ibindi bihugu mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe abashoramari, World Investor Week ku nshuro ya 10, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 11 Ukwakira 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Shora Imari mu Hazaza Hawe. Harinde Uyu Munsi.”

Ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere ubumenyi bw’abashoramari mu by’imari no kubarengera mu masoko y’imari y’ibihugu bitandukanye.

Mu Rwanda, CMA ivuga ko intego ya mbere ari ugufasha abashoramari kwitabira isoko ry’imari n’imigabane bafite amakuru ahagije, basobanukiwe n’ingaruka zishobora kujyana n’ishoramari bakora kandi bafite icyizere ko bakorana n’ibigo byemewe n’amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  2. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  3. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  4. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  5. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50