Rwamagana: Basabwe kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge mu Igororero

Rwamagana: Basabwe kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge mu Igororero

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) rwasabye abaturiye Igororero rya Rwamagana gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe bishobora kwinjizwa muri iri Gororero, ndetse no kwirinda kwangiza ibikorwa remezo cyangwa kwiba imyaka yaryo kuko bibakururira kugongana na mategeko.

Ibi byagarutsweho ku wa 6 Ukwakira 2026, mu biganiro by’“Inteko y’Abaturage” byahuje ubuyobozi bw’Igororero rya Rwamagana n’abaturage barituriye, bigamije gukomeza umubano n’imikoranire hagati ya RCS n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana.

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, CP Theos Badege yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira abantu bagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bintu bitemewe mu Igororero.

Yagize ati: “Nubwo hari abagerageza kubyinjiza, kubera ubufatanye dufitanye n’inzego z’ubuyobozi n’umutekano ntibiborohera. Muzakebure abo mucumbikira baje gusura abantu babo, bareke gukomeza kugerageza kubyinjiza.”

CP Badege yavuze ko hari abantu bamaze gufatwa bagerageza kwinjiza urumogi mu Igororero, asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bagaragaza imyitwarire nk’iyo.

Ati: “Mutekereze ko twigeze gufata abantu bari kugerageza kwinjiza urumogi hano. Ibi bijya bibaho, umuntu ashaka inyungu akagerageza kurwinjiza hano, haba mu gihe aje gusura abantu cyangwa mu bindi bikorwa bikorerwa hafi y’Igororero.”

Yakomeje asaba abaturage gukorana n’inzego z’umutekano mu kurwanya umuntu wese wagerageza kwinjiza ibitemewe mu Igororero.

Ati: “Ni yo mpamvu duteraniye aha. Nk’uko musanzwe mu bikora ku gihe mufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, mudufashe natwe turwanye umuntu wese ugerageza kwinjiza ibintu bitemewe mu Igororero.”

Ubuyobozi bwa RCS kandi bwasabye abaturage kwirinda konesha cyangwa kwiba imyaka ihingwa ku butaka bw’Igororero, kuko bigira ingaruka ku mikorere yaryo ndetse n’imibereho y’Abagororwa.

Ati: “Mu minsi mike muraza kubona iyi mirima yose ibakikije yuzuye ibigori byiza. Mudufashe rwose muturinde abantu bakubagana cyangwa abonesha. Byagiye bibaho mu bihe bitandukanye kandi si byiza.”

Yibukije abaturage ko Umugororwa atemerewe gutunga telefoni, abasaba gukebura abantu bagerageza kuzizana mu Igororero.

Ati: “Murabizi ko umuntu uri mu Igororero atemerewe gutunga telefoni. Hari abo tujya tubona iyo dufunguye amarembo baje gusura ababo bakagerageza kuzizana. N’abari muri mwe bacumbikira abantu baje gusura ababo, mujye mubasobanurira ko bitemewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne, yasabye abaturage baturiye Igororero rya Rwamagana gukomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano w’Igororero, kuko iri Gororero na ryo rifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati: “Iyo tuvuze kurindira umutekano Igororero, haba harimo no kuririnda ibintu bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge. Iki kigo ni icyacu twebwe nk’abaturage.”

Yakomeje avuga ko abaturage ba Rwamagana bafite inyungu zitandukanye ku mikorere y’Igororero.

Ati: “Ubu turi mu kibuga cy’ikigo kandi ntawe utubuza kuhagera. Iyo habonetsemo akazi, ni twe tugakora; iyo abantu baje gusura ababo, ni twe ducuruza. Urumva ko abaturage ba Rwamagana ari twe turifitemo inyungu kurusha abatuye kure.”

Umutoni yasabye abaturage gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’Igororero cyangwa kwangiza ibikorwa remezo byaryo.

Ati: “Dufite inyungu mu kuribungabunga, ntihagire ibitemewe byinjiramo, ntihagire uwangiza ibikorwa remezo byaryo. Aho tudashoboye, dutange amakuru.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kandi buvuga ko Igororero rya Rwamagana ari umuturanyi mwiza w’abaturage, kuko ryagiye rigira uruhare mu bikorwa bitandukanye bibafasha.

Mu ngero bwatanze harimo gufasha umuturage kubakirwa inzu yari yasenywe n’inkubi y’umuyaga, ndetse no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 190 batishoboye.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bituma ubuyobozi busaba abaturage gukomeza gufata Igororero nk’umufatanyabikorwa wabo no kurifasha kurinda ibikorwa byaryo.

Mukankundimfura Dative, umuturage wo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ibiganiro by’Inteko y’Abaturage ari ingenzi kuko bituma abaturage basobanukirwa inshingano bafite mu gukemura ibibazo bibakikije.

Yagize ati: “Guhura n’abayobozi bacu gutya bidufasha kumva icyo badutekerezaho, natwe tukababwira uko tubyumva. Ubu namenye ko hari abagerageza kwinjiza ibiyobyabwenge mu Igororero. Narabyumvaga ariko sinari mbizi neza.”

Yakomeje avuga ko yiyemeje kugira uruhare mu gukumira ibikorwa nk’ibyo. Ati: “Ubu ngiye gufata iya mbere mu kurwanya no gutanga amakuru ku bagerageza kwinjiza ibitemewe mu Igororero.”

Abaturage bitabiriye ibi biganiro basabwe gukomeza gukorana n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, cyane cyane batanga amakuru ku gihe ku muntu wese bakeka ko ashobora kuba agerageza kwinjiza ibiyobyabwenge, telefoni cyangwa ibindi bintu bitemewe mu Igororero.

Abaturage bishimiye ubutumwa bahawe bavuga ko bagiye kubishyira mu bikorwa
Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, CP Theos Badege yasabye abaturage kwirinda kwinjiza ibiyobyabwenge n’ibindi bitemewe mu Igororero.
Abakozi b’Igororero rya Rwamagana mu bitabiriye “Inteko y’Abaturage”
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  3. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19
  4. Korali Beula yakoze indirimbo ‘Yesu Kristo’ isubiza abamwizera ibyiringiro 7 Ukwakira 2026 Saa 12:08
  5. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15