Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy

Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangajwe nk’umutumirwa w’umunsi mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy giteganyijwe ku wa 8 Ukwakira 2026, ari na cyo cya mbere cy’uku kwezi.

Ibi bitaramo ubusanzwe bizwiho guha umwanya abanyarwenya bakizamuka bakagaragaza impano zabo ariko bikagira n’umwanya w’abatumirwa b’umunsi biganjemo abafite amazina muri sosiyete mu rwego rwo kuganiriza urubyiruko ruba rwabikoraniyemo.

Kuri iyi nshuro, ibi bitaramo byatumiwemo Minisitiri Nelly Mukazayire aho azaganiriza urubyiruko ruzacyitabira ku ngingo zitandukanye zirimo ibyaranze urugendo rwe haba muri politiki n’ubuzima bwe bwite aho aba abwira by’umwihariko urubyiruko, ibyarufasha kugera ku nzozi zarwo. 

Iki gitaramo cy’urwenya cyatumiwemo abahanga mu gusetsa barimo nka Dogiteri Nsabii, Lucky Baby, Umushumba, Dody Pirate, MC Kandii na Musa, ndetse na Kaddu, Clement na Rumi.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe muri Genz-Comedy
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Austria irashaka ko abimukira bayivamo baruta abayinjiramo  23 Ugushyingo 2026 Saa 08:47
  2. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  3. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  4. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  5. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32