Umushoramari Aliko Dangote yatangije umushinga wo kubaka uruganda rutunganya peteroli mu Karere ka Lamu muri Kenya, umushinga wateganyirijwe miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika zingana na miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka urwo ruganda wabaye kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, witabirwa Perezida wa Kenya, William Ruto uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Benin Romuald Wadagani, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Muri uyu muhango Dangote yavuze ko uyu mushinga ugamije gufasha Akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.
Ati “Iyo urebye Afurika y’Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.”
Umushoramari yakomeje asaba ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu mishinga minini y’iterambere ishobora kuzamura ubukungu no guteza imbere imibereho y’abaturage, by’umwihariko itanga amahirwe ku bantu benshi.
Ati: “Tugomba kureka kwibaza niba Afurika ishobora kubaka imishinga minini. Ahubwo tugomba gutangira kwibaza uburyo Afurika yakwihutisha kubaka ibyo ikeneye.”
Dangote Group iteganya ko imirimo yo kubaka uru ruganda izarangira mu 2030, kandi ko ruzafasha Kenya n’ibindi bihugu byo mu Karere kuziba icyuho cy’ibikomoka kuri peteroli no kugabanya amadovize akoreshwa mu kubitumiza hanze.
Uyu mushinga kandi uzaba ufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi.
Yahaye Guverinoma zo mu Karere amahirwe yo kugira imigabane yose hamwe ingana na 30% muri uru ruganda. Ikigo Engineers India Limited cyahawe amasezerano ya miliyoni 450 z’amadolari yo gukora imirimo y’ubwubatsi ijyanye n’umushinga.
Dangote asanzwe afite uruganda rukuru muri Nigeria aho rwafashije icyo gihugu kuva ku rwego rwo gutumiza hanze ibikomoka kuri peteroli byinshi, gitangira kongera ibyo cyohereza mu mahanga.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE