Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 26, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro Icyiciro cya  Mbere cy’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare, riherereye i Bumbogo mu karere ka Gasabo. 

Yashimiye Icyiciro cya mbere  cy’abasirikare bakuru batangiranye n’iri Shuri Rikuru ry’u Rwanda, anaha ikaze abayobozi baryo  n’abarimu  bazagira uruhare mu mahugurwa y’icyiro cya mbere azamara amezi 11.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko itangizwa ry’aya masomo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi n’amahugurwa bya gisirikare bishingiye ku bumenyi n’ubunyamwuga.

Iri Shuri Rikuru ry’u Rwanda rya Gisirikare ni rimwe mu yagize Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ya Gisirikare, ryashinzwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba  w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), hagamijwe gutanga uburezi n’amahugurwa ku rwego rwo hejuru rw’imiyoborere y’ingabo

NDC-R ni ishami rya National Defence University-Rwanda, ritanga uburezi ku rwego rw’imiyoborere n’ingamba ku bayobozi bakuru. 

Iyi kaminuza yashinzwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na we Mugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), agamije gutanga uburezi ku rwego rw’imiyoborere.

Amasomo ya mbere azamara amezi 11, azwi nka Course 1-26/27, yatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ku cyicaro cya NDC-R i Bumbogo, ahahuriye itsinda rya mbere ry’abaziga, abayobozi bashinzwe kuyobora amasomo ndetse n’abarimu b’abasivili.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko ishingwa rya NDC-R ari intambwe ikomeye mu gushimangira uburezi bw’umwuga mu gisirikare no kongera ubushobozi bw’inzego z’u Rwanda zishinzwe ingabo n’umutekano.

Yavuze ko imiyoborere y’ingamba irenze urwego rw’amayeri n’imikorere y’intambara, kuko isaba abayobozi gusobanukirwa intego z’Igihugu no guhuza imbaraga za gisirikare, ubukungu, dipolomasi n’amakuru mu kurinda inyungu z’Igihugu.

Minisitiri Marizamunda yasabye itsinda rya mbere ry’abatoranyijwe muri aya masomo kubona ayo mahirwe yo kuyitabira nk’inshingano, aho kuyabona nk’igihembo.

Yabasabye “gutekereza mu buryo bwagutse kandi banenga ibitekerezo”, ndetse bakagira uruhare mu biganiro byubaka bishingiye ku bumenyi, avuga ko aya masomo akwiye kubafasha kugira ubushishozi mu mitekerereze no kugira icyerekezo cy’ingamba bisabwa abayobozi bakuru.

Minisitiri kandi yasabye abayobozi bashinzwe kuyobora amasomo ndetse n’abarimu b’abasivili gukomeza kubahiriza amahame y’umwuga, mu gihe batanga umusanzu mu bushakashatsi bufite akamaro no guteza imbere ibitekerezo bishya muri aya masomo.

Yongeyeho ko gutangizwa kwa NDC-R atari ugutangiza gahunda y’amasomo gusa, ahubwo ko ari “ikimenyetso cy’ubwitange bw’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’umwuga mu gisirikare, umutekano w’Igihugu n’imiyoborere.”

Minisitiri Marizamunda Juvenal yatangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare
  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 26, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE